Gen Muhoozi yavuze igisirikare cy’ikindi gihugu kirutwa na FARDC.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yibasiye igisirikare cya Kenya (KDF), avuga ko kirutwa n’icya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), ndetse ko kikiruta inshuro icumi.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, yabitangaje akoresheje urubuga rwa x, aho yagize ati: “Ngomba kuvuga ko igisirikare cya RDC nubwo gifite ibibazo, ariko benecyo nibeza kurusha igisirikare cya Kenya inshuro 10.”
Muhoozi yanenze Kenya ku kuba inzego z’umutekano zayo zoherejwe muri Haiti zarananiwe kugarura amahoro muri icyo gihugu. Avuga ko zana niwe kwirukana amabandi yigaruriye umurwa mukuru w’iki gihugu ari wo Port -au-Prince.
Yavuze ko akazi kananiye abanyakenya mu myaka hafi ibiri ishize ingabo za Uganda zagakora mu kwezi kumwe gusa.
Yagize ati: “Kwigarurira Port -au-Prince byadusaba ukwezi kumwe. Abanyakenya byarabananiye mu myaka hafi ibiri ishize, ibyo ni na byo twari twiteze. Ni ibigwari.
Yanaboneyeho gusaba umuryango w’Abibumbye ko ugomba guha ingabo za Uganda inshingano zo kujya gukora ibyananiye Kenya.
Ni mu gihe kandi yatanze ubundi butumwa asaba ingabo za Kenya ziri muri Haiti gusubiza ibintu mu buryo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, bitaba ibyo UPDF ikijya gukora akazi.
