Umunye-Congo Dr.Paluku yapfuye.
Dr.Paluku Musumba Obedi, wayoboraga zone y’ubuvuzi ya karisimbi iherereye mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yapfuye.
Ahagana ku itariki ya 26/05/2025, ni bwo Dr Paluku yarasiwe iwe mu rugo, maze ahita ajanwa ku bitaro bya Vilunga, mu rwego rwo kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwibanze.
Amakuru avuga ko Dr Paluku yarashwe n’amabandi akicyihishyanye imbunda mu duce tugenzurwa n’umutwe wa M23.
Bivugwa ko yaje kuvanwa mu bitaro bya Vilunga ibyo yahitijwemo mbere akimara kuraswa, yimurirwa mu bya Ndosho, aba ari nabyo akorerwamo operation.
Ariko na none yaje kongera kwimurirwa i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aha ni naho yarangirije azize ibikomere yatewe n’icyo gitero yagabweho.
Abo mu muryango we batangaje ko bagerageje ku mwitaho no ku muvuza bishoboka, ariko bikarangira yitabye Imana.
Umwe mu bo mu muryango we yagize ati: “Turababaye cyane, kuko twabuze umuvandimwe. Abaganga bagerageje kumwitaho bishoboka, ariko byaranze.”
Iraswa rya Dr Paluku ryaje rikurikira umushoferi we Kabuyaya Malimukono hamwe n’umuhungu we, Tsongo Malimingi Amos, na bo bishwe barashwe mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro batamenyekanye mu ijoro ryo ku itariki ya 14/04/2025.
AFC/M23 igenzura igice kinini cy’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ntihwema gusaba abaturage gutanga amakuru mu buyobozi mu gihe cyose babonye abantu bakekwaho ubugizi bwa nabi, ndetse no kudahishyira bamwe mu bagifite imbunda bakibihishemo, kuko bateza umutekano muke no kwica abasivili.