Uvira bari mu marira menshi nyuma y’aho FARDC yirashe irashe umuyobozi waho ukomeye.
Umukozi wari ushinzwe itumanaho mu biro bya guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, i Uvira, ni we wishwe arashwe n’umusirikare wa FARDC.
Uku kurasa umukozi wo kwa guverineri, byabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, aho byakozwe igihe c’isaha z’u mugoroba.
Bwana Lungele Mbiso, wari ushinzwe itumanaho kwa guverineri Jean Jaques Perusi, amakuru avuga ko yarashwe mu gatuza ahita agwa aho.
Ni amakuru kandi avuga ko umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Captain wamwishe amurashe, abaturage na we bamwicishije amabuye n’ibiti.
Bivugwa kandi kugira ngo habe uko kurasana byavuye ku mpaka zari zazamutse hagati y’abakozi bo kwa guverineri n’abasirikare, nubwo aya makuru atagaragaza icyo zari ziturutseho.
Uvira habereye icyo gikorwa, niho himuriwe ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma y’aho AFC/M23 ifashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara tariki ya 16/02/2025.
Kuri ubu Bukavu igenzurwa na AFC/M23, ndetse yanamaze kuyishyingamo ubuyobozi ku rwego rw’intara ukageza ku buyobozi bwibanze.
Ibibaye muri Uvira, bikozwe mu gihe Leta ikomeje kuharundanyiriza ingabo zayo nyinshi harimo n’Abacanshuro yakuye muri Colombia kuza kuyifasha kurwanya umutwe wa M23.
Ibi bikaba byongeye kuzamura umwuka w’intambara, aho iyi Leta ya Congo bivugwa ko iri gutegura kugaba ibitero kabuhariwe kuri uriya mutwe bigamije kugira ngo ibyambure imijyi minini irimo uwa Goma n’uyu wa Bukavu uri mu ntera itari ndende cyane uvuye aha i Uvira.
Igitangaje ibi iri kubitegura mu gihe iheruka gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya yo n’u Rwanda. Amasezerano agamije gushyiraho iherezo ryanyuma ku makimbirane y’intambara imaze imyaka myinshi ibera mu Burasizuba bwa Congo, harimo n’aha Uvira iri gutegurira iyo migambi mibi.