Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uvira bari mu marira menshi nyuma y’aho FARDC yishe irashe umuyobozi waho ukomeye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 6, 2025
in Conflict & Security
0
Uvira bari mu marira menshi nyuma y’aho FARDC yishe irashe umuyobozi waho ukomeye.
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uvira bari mu marira menshi nyuma y’aho FARDC yirashe irashe umuyobozi waho ukomeye.

You might also like

Ingabo z’u Burundi zagaruye Inka zari zanyazwe.

AFC/M23 yateye indi ntambwe ikomeye mu rugamba irimo rwo kubohora RDC.

Umunye-Congo Dr.Paluku yapfuye.

Umukozi wari ushinzwe itumanaho mu biro bya guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, i Uvira, ni we wishwe arashwe n’umusirikare wa FARDC.

Uku kurasa umukozi wo kwa guverineri, byabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, aho byakozwe igihe c’isaha z’u mugoroba.

Bwana Lungele Mbiso, wari ushinzwe itumanaho kwa guverineri Jean Jaques Perusi, amakuru avuga ko yarashwe mu gatuza ahita agwa aho.

Ni amakuru kandi avuga ko umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Captain wamwishe amurashe, abaturage na we bamwicishije amabuye n’ibiti.

Bivugwa kandi kugira ngo habe uko kurasana byavuye ku mpaka zari zazamutse hagati y’abakozi bo kwa guverineri n’abasirikare, nubwo aya makuru atagaragaza icyo zari ziturutseho.

Uvira habereye icyo gikorwa, niho himuriwe ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma y’aho AFC/M23 ifashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara tariki ya 16/02/2025.

Kuri ubu Bukavu igenzurwa na AFC/M23, ndetse yanamaze kuyishyingamo ubuyobozi ku rwego rw’intara ukageza ku buyobozi bwibanze.

Ibibaye muri Uvira, bikozwe mu gihe Leta ikomeje kuharundanyiriza ingabo zayo nyinshi harimo n’Abacanshuro yakuye muri Colombia kuza kuyifasha kurwanya umutwe wa M23.

Ibi bikaba byongeye kuzamura umwuka w’intambara, aho iyi Leta ya Congo bivugwa ko iri gutegura kugaba ibitero kabuhariwe kuri uriya mutwe bigamije kugira ngo ibyambure imijyi minini irimo uwa Goma n’uyu wa Bukavu uri mu ntera itari ndende cyane uvuye aha i Uvira.

Igitangaje ibi iri kubitegura mu gihe iheruka gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya yo n’u Rwanda. Amasezerano agamije gushyiraho iherezo ryanyuma ku makimbirane y’intambara imaze imyaka myinshi ibera mu Burasizuba bwa Congo, harimo n’aha Uvira iri gutegurira iyo migambi mibi.

Tags: AmariraGuverineriUmukoziUvira
Share38Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ingabo z’u Burundi zagaruye Inka zari zanyazwe.

by Bruce Bahanda
July 7, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zagaruye Inka zari zanyazwe.

Ingabo z'u Burundi zagaruye Inka zari zanyazwe. Abasirikare b'u Burundi bagaruye Inka zibarirwa mu icumi rirenga zari zanyazwe na Wazalendo i Luvungi muri teritware ya Uvira mu ntara...

Read moreDetails

AFC/M23 yateye indi ntambwe ikomeye mu rugamba irimo rwo kubohora RDC.

by Bruce Bahanda
July 6, 2025
0
AFC/M23 yateye indi ntambwe ikomeye mu rugamba irimo rwo kubohora RDC.

AFC/M23 yateye indi ntambwe ikomeye mu rugamba irimo rwo kubohora RDC. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho ryasoje amahugurwa y'abasirikare bayo bagera...

Read moreDetails

Umunye-Congo Dr.Paluku yapfuye.

by Bruce Bahanda
July 6, 2025
0
Umunye-Congo Dr.Paluku yapfuye.

Umunye-Congo Dr.Paluku yapfuye. Dr.Paluku Musumba Obedi, wayoboraga zone y'ubuvuzi ya karisimbi iherereye mu mujyi wa Goma ufatwa nk'umurwa mukuru w'i ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, yapfuye. Ahagana ku itariki...

Read moreDetails

Tshisekedi yiyambaje izindi ngabo zo ku mufasha kurwanya M23, izo abona ko zikomeyeho.

by Bruce Bahanda
July 5, 2025
0
Tshisekedi yiyambaje izindi ngabo zo ku mufasha kurwanya M23, izo abona ko zikomeyeho.

Tshisekedi yiyambaje izindi ngabo zo ku mufasha kurwanya M23, izo abona ko zikomeyeho. Repubulika ya demokarasi ya Congo yiyambaje abandi bacanshuro kuza kuyifasha gutsinsura umutwe wa M23 n'uwa...

Read moreDetails

Haratutumba intambara ikomye, nyuma y’amakuru avugwa ku ngabo zavuye i Kalemi.

by Bruce Bahanda
July 5, 2025
0
Haratutumba intambara ikomye, nyuma y’amakuru avugwa ku ngabo zavuye i Kalemi.

Haratutumba intambara Ikomeye, nyuma y'amakuru avugwa ku ngabo zavuye i Kalemi. Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo ahimuriwe ibiro bikuru by'iyi ntara ku ruhande rwa Leta ya...

Read moreDetails
Next Post
Umwuzure wahitanye abantu i Texas.

Umwuzure wahitanye abantu i Texas.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?