Ingabo z’u Burundi zagaruye Inka zari zanyazwe.
Abasirikare b’u Burundi bagaruye Inka zibarirwa mu icumi rirenga zari zanyazwe na Wazalendo i Luvungi muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni amakuru akubiye mu butumwa bwanditse twahawe kuri Minembwe Capital News, aho bugaragaza ko icyo gikorwa cyo kugarura Inka Wazalendo bari banyaze, ingabo z’u Burundi zagikoze ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 06/07/2025.
Ubwo butumwa bunagaragaza ko izi nka zari zanyagiwe i Luvungi, ku bw’amahirwe ingabo z’u Burundi zirazigarura.
Bugira buti: “Ejo Wazalendo banyaze Inka 11 i Luvungi z’Abanyamulenge. Ariko abasirikare b’u Burundi barazigarura.”
Bukomeza bugira buti: “Mbere yuko ziriya nka zigarurwa, Abarundi babanje gushamirana na Wazalendo, ariko aba Wazalendo bisanga hasi niko kurambika intwaro zabo hasi.”
Nyuma Wazalendo barahambiriwe ndetse kandi bakubitwa n’inkoni nyinshi, ati: “Abarundi bahise bafata bariya Wazalendo barabahambira cyane babarambika hasi babakubita n’ibiboko byinshi babona kubarekura.”
Wazalendo kunyaga ziriya nka n’itegeko bari bahawe n’umuyobozi wabo uwo bahaye ipeti rya General, ari we Hamuri Yakutumba.
Ariko nyamara yamaze gutanga iryo tegeko amakuru yerekana ko yahise yerekeza gusenga mu itorero rimwe riherereye aha i Luvungi.
Abarundi bari muri RDC ku masezerano igihugu cyabo cyagiranye n’icya RDC arimo ubufatanye mu byagisirikare n’ibindi bitandukanye. Ni amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi mu mpera z’umwaka wa 2022.
Izi ngabo z’u Burundi nubwo zikorana byahafi n’iza Congo, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo aba Wazalendo na FDLR, rimwe na rimwe bigera igihe zigakorogana na Wazalendo. Hari ubwo bapfa imitegurire y’urugamba ubundi kandi hakaba n’ubwo zipfa ibyo Wazalendo bakora birimo gusahura imitungo y’arubanda n’ibindi.