• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, August 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

RDC: AFC/M23 yatanze impuruza

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 7, 2025
in Conflict & Security
0
AFC/M23 yateye indi ntambwe ikomeye mu rugamba irimo rwo kubohora RDC.
109
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 yatanze impuruza.

You might also like

Utundi duce dushya twi Tombwe twigaruriwe na AFC/M23/MRDP.

Nakivale: Yamaze kwicwa atabwa munsi y’inzira, ubuhamya.

Iby’imishyikirano yabereye mu Bibogobogo hagati y’amako ahaturiye.

Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iyigisirikare rya AFC ryasabye amahanga gukora uko ashoboye agafatira ingamba ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bukomeje kwegereza abasirikare bayo hafi n’ahari ibirindiro by’abarwanyi b’iri huriro.

Ni byatangajwe n’umuvugizi w’iri huriro rya AFC/M23 bwana Lawrence Kanyuka, aho ibyo yatangaje yabinyujije kurubuga rwa x.

Kanyuka yavuze ko ingabo za FARDC ziri kurundwa ku bwinshi mu bice byegereye aho bagenzura, agaragaza ko ibyo babifashe nk’ububushotoranyi bukabije.

Avuga ko izo ngabo za RDC, ziri kumwe n’abafatanyabikorwa bazo barimo Ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.

Yakomeje avuga ko izo ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo zerekeje muri ibyo bice zikoreye ibibunda biremereye.

Uyu muvugizi wa AFC/M23 yanavuze ko iki cyemezo cyafashwe na Kinshasa gifatwa nk’icyaha cyibasira inyokomuntu, kuko izo mbunda zigamije kurimbura abaturage b’inzirakarengane.

Ndetse kandi ko ari ikimenyetso cyagasuzuguro, kigaragaza ku mugaragaro ko leta y’i Kinshasa idashaka ibiganiro by’amahoro biri gukorwa.

Avuga kandi ko iyi Leta ya Congo iri gusenya ku mugaragaro inzira y’ibiganiro bigamije amahoro arambye.

Ibindi yavuze ni uko Kinshasa yanze kubahiriza ibyo yiyemeje bijyanye no guhagarika imirwano mu gihe AFC/M23 yabishyize mu bikorwa, ibyo bigafatwa nk’ubugambanyi budakwiye kwihanganirwa.

Asoza avuga ko ihuriro ryabo ryizeye ko amahoro azagaruka binyuze mu biganiro, amenyesha ko mu gihe bazaraswaho n’ingabo za Leta ya Congo, bafite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abatuye baherereye mu bice bagenzura.

Tags: AFC/m23Impuruza
Share44Tweet27Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Utundi duce dushya twi Tombwe twigaruriwe na AFC/M23/MRDP.

by Bruce Bahanda
August 24, 2025
0
Utundi duce dushya twi Tombwe twigaruriwe na AFC/M23/MRDP.

Utundi duce dushya twi Tombwe twigaruriwe na AFC/M23/MRDP. Nyuma yaho ku munsi w'ejo ku wa gatandatu tariki ya 23/08/2025, ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho bafashe uduce tugera...

Read moreDetails

Nakivale: Yamaze kwicwa atabwa munsi y’inzira, ubuhamya.

by Bruce Bahanda
August 24, 2025
0
Nakivale: Yamaze kwicwa atabwa munsi y’inzira, ubuhamya.

Nakivale: Yamaze kwicwa atabwa munsi y'inzira, ubuhamya. I Nakivale haherereye muri district ya Isingiro mu majy'Epfo ya Uganda, bahasanze umuntu wahiciwe, ariko utaramenyekana neza umwirondoro we, nk'uko amakuru...

Read moreDetails

Iby’imishyikirano yabereye mu Bibogobogo hagati y’amako ahaturiye.

by Bruce Bahanda
August 24, 2025
0
Iby’imishyikirano yabereye mu Bibogobogo hagati y’amako ahaturiye.

Iby'imishyikirano yabereye mu Bibogobogo hagati y'amako ahaturiye. Imishyikirano yabereye mu Bibogobogo, iyahuje Abanyamulenge, Abanyindu, Abapfulelo n'Ababembe, bayiganiriyemo byinshi bitandukanye, n'abungeri bashyirirwaho imipaka batagomba kurenga baragiye amatungo yabo. Iyi...

Read moreDetails

AFC/M23/MRDP yafashe ibice bishya byo muri Mwenga.

by Bruce Bahanda
August 23, 2025
0
AFC/M23/MRDP yafashe ibice bishya byo muri Mwenga.

AFC/M23/MRDP yafashe ibice bishya byo muri Mwenga. Ingabo zo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho zafashe uduce dushya tugera muri tune duherereye muri teritware ya Mwenga muri...

Read moreDetails

Mu Bibogobogo harabera imishyikirano hagati y’amako ahaturiye.

by Bruce Bahanda
August 23, 2025
0
Abari mu Bibogobogo bishimiye imvura yahaguye.

Mu Bibogobogo harabera imishyikirano hagati y'amako ahaturiye. Mu Bibogobogo hateguwe imishyikirano hagati y'Abanyamulenge Abapfulelo, Abanyindu yewe n'Ababembe, nk'uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga. Iyi mishyikirano biteguwe ko...

Read moreDetails
Next Post
Mu mujyi rwagati wa Nairobi byari byakaze kubera imyigaragambyo.

Mu mujyi rwagati wa Nairobi byari byakaze kubera imyigaragambyo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?