• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mu mujyi rwagati wa Nairobi byari byakaze kubera imyigaragambyo.

minebwenews by minebwenews
July 7, 2025
in Regional Politics
0
Mu mujyi rwagati wa Nairobi byari byakaze kubera imyigaragambyo.
78
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu mujyi rwagati wa Nairobi byari byakaze kubera imyigaragambyo.

Inzego z’umutekano muri Kenya zafunze imihanda minini zitera n’ibyuka biryana mu maso ubwo zageragezaga gutatanya urubyiruko rwari rwuzuye uburakari mu myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Nairobi.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Ni byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 07/07/2025, aho polisi y’iki gihugu cya Kenya yari yafunze imihanda migari yinjira mu mujyirwagati wa Nairobi.

Amakuru ava muri iki gihugu cya Kenya avuga ko iyi myigaragambyo ko yiswe “Saba Saba” bisobanurwa ko ari itariki ya karindwi mukwezi kwa kandwi. Bivugwa ko ihora iba buri mwaka muri iki gihugu.

Iyi myigaragambyo ikorwa hagamijwe kuzirikana imyaka 35 ishize muri Kenya hatangiye urugamba rwo guharanira demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, rwatangiye mu 1990.

Guhera mu gitondo cya kare, inzego z’umutekano zari zakajije ingamba ndetse zifunga imihanda yose yerekeza mu mujyi wa Nairobi.

Ahanini abatewe ibyuka biryana mu maso ni abigaragambije ku muhanda wa Thika na Kitengela, ni mu gihe barwanaga berekeza muri Nairobi.

Bivugwa ko umuntu umwe ni we witabye Imana, undi na we arakomereka.

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi muri uyu mujyi byari byafunze, mu gihe abashinzwe umutekano bari buzuye ku mihanda itandukanye.

Abayobozi bamashuri na bo bari bategetse abanyeshuri kuguma mu rugo uyu munsi.

Mu mujyi, imihanda yerekeza ahantu h’ingenzi hagana ku rugo rwa perezida, ku biro bye no ku nteko ishinga amategeko hari harunze abapolisi kabone nubwo hari za senyenge zibuza umuntu wese gutambuka.

Polisi ku cyumweru yari yatanze itangazo ivuga ko inshingano zayo kwari ukurengera ubuzima n’ibikorwa no kuzana ituze rusange.

Iyi myigaragambyo yateguwe n’urubyiruko ruzwi nka Gen-Z, bamagana imiyoborere y’ubutegetsi buriho ndetse n’ubutabera ku bishwe na polisi mu ruhererekane rw’imyigaragambyo zatangiye umwaka ushize.

Mu myigaragambyo iheruka mu mpera z’ukwezi gushize, abantu bakabakaba 19 barishwe, inzu z’ubucuruzi zigera mu bihumbi zarasahuwe, izindi zirangizwa.

Tags: Byari byakazeImyigaragambyoNairobi

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Haratutumba intambara ikomye, nyuma y’amakuru avugwa ku ngabo zavuye i Kalemi.

Rurambo hazamutse igitero gikanganye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?