Rurambo hazamutse igitero gikanganye.
Rurambo ho mu misozi ya Uvira hazamutse igitero cyaturutse mu gicye cy’epfo cy’umushyashya wa Uvira, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Bikubiye mu makuru MCN ikesha abaturiye umujyi wa Uvira, aho bahamya ko iki gitero cyazamutse igihe c’isaha z’iri joro ryo ku wa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/07/2025.
Umwe muri aba baduhaye aya makuru yagize ati: “Abasirikare benshi ba Leta bazamutse igihe c’isaha ya saa tatu z’iri joro ryo ku wa mbere. Bahaye iya Kageregere mu Rurambo.”
Yongeye ati: “Abasirikare bazamutse ni batayo ya Col.Juste wari usanzwe mu Kibaya cya Rusizi.”
Nanone kandi andi makuru avuga kuri iki gitero avuga ko Ingabo ziheruka kuvugwa muri Uvira, bivugwa ko zaturutse i Kalemi, ni uko zigabuyemo gatatu: “zimwe zerekeje umuhanda wa Fizi, izindi Gatobwe n’izindi i Luvungi ahazwi nko mu Kibaya cya Rusizi.”
Bigasobanurwa ko izerekeje i Fizi zizafatanya n’izindi bivugwa ko ziri i Kilembwe izo na zo amakuru agaragaza ko zaturutse i Kindu mu ntara ya Manyema, maze ngo zigabe ibitero kuri Twirwaneho na M23 mu Rugezi no mu bindi bice biherereye bugufi na centre ya Minembwe.
Naho izerekeje i Luvungi bitaganijwe ko zizagaba ibitero i Gatogota, Kamanyola n’ahandi mu bindi bice byamaze kubohozwa n’uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho byerekeza i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu gihe izi zaganye i Gatobwe akaba arizo zavuyemo izafatanyije n’iza Col.Juste zizamura igitero i Kageregere.
Hari n’abavuga ko iki gitero cyazamutse i Kageregere ko gishobora kuzabitangira mu minsi itatu iri imbere uherereye kuri uyu wa kabiri.
Ati: “Bafite gutera mu Rurambo muri iyi minsi itatu utangiye kubara ku wa kabiri.”