Icyemezo perezida Museveni yafashe cyanyuze AFC/M23 inamugenera ubutumwa.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryashimiye perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki gihugu cye na Repubulika ya demokarasi ya Congo mu bice iri huriro rigenzura
Kuri uyu wa kane tariki ya 10/07/2025, ni bwo umupaka wa Bunagana uhuza RDC na Uganda wafunguwe.
Ni igikorwa cyari kiyobowe n’abayobozi bo muri Uganda aho bari bahagarariwe n’umuyobozi w’akarere ka Kisoro, bwana Abel Bizimana.
Ibi byakozwe nyuma y’aho umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi yari yatangaje ko perezida wa Uganda yategetse ko umupaka wa Bunagana n’indi mipaka ihuza Uganda na RDC iherereye mu bice bigenzurwa na AFC/M23 yongera gukora nka mbere.
Mu butumwa bwatanzwe na perezida wa M23 unungirije umuhuza bikorwa w’ihuriro rya AFC/M23, Bertrand Bisimwa, nyuma y’uko iyi mipaka ifunguwe, yashimiye umukuru w’igihugu cya Uganda, kubwiki gikorwa yakoze gishimishije.
Yagize ati: “Turashimira nyakubahwa Yoweli Kaguta Museveni, perezida wa Repubulika ya Uganda, ku bw’icyemezo cye cyo kongera gufungura imipaka yose ihuza igihugu cye na RDC mu Burasizuba bwayo.”
Yakomeje avuga ko iki cyemezo cyafashwe na perezida Museveni gishimangira imiyoborere ifite inshingano zo gushyira imbere abaturage mu bikorwa bya politiki.
Ubwo Gen Muhoozi yavugaga kuri iki cyemezo cyo gufungura imipaka, yavuze ko abaturage badakwiye kugirwaho ingaruka n’ibibazo bya politiki, anizeza ko hazakorwa iperereza ku bayobozi bari barafashe icyemezo cyo gufunga iyi mipaka.
Umujyi wa Bunagana urimo uyu mupaka uhuza Uganda na RDC, ni kimwe mu bice byafashwe n’umutwe wa M23 igitangira urugamba mu 2022.
Ibi byo gufungura imupaka wa Bunagana, byatumye abaturage ba Banye-Congo bari barahungiye muri Uganda bahunguka, kandi byanavuzwe ko hatahutse abatari bake.