Bimwe mu biremereye Leta y’i Kinshasa yasabwe na AFC/M23 mu biganiro biri kubera i Doha.
Ibiganiro by’imishyikorano biri kubera i Doha muri Qatar byahuriyemo Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, biravugwa ko uru ruhande rwa M23 mu byo ruri gusaba harimo ko rwemererwa kuyobora intara za Kivu zombi iy’Amajyaruguru n’iy’Amajy’epfo mu gihe cy’imyaka umunani.
Tariki ya 10/07/2025, ni bwo intumwa za AFC/M23 n’iza Leta y’i Kinshasa zageze i Doha mu biganiro.
Umwe muri izi ntumwa za Congo uri i Doha yabwiye ibitangazamakuru byo muri iki gihugu cyabo ko mubyo AFC/M23 isaba, harimo ko yemererwa kugenzure Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo, ngo kandi ikaziyobora mu gihe cy’imyaka umunani.
Yagize ati: “Barasaba kuyobora Kivu zombi, ni cyo bashyize imbere kurusha ibindi. Barasaba guhabwa igenzura ryuzuye ku mutekano, ubuyobozi n’ubukungu muri izi ntara zombi zingenzi, mu myaka umunani.”
Gusa Leta ya Congo ntibikozwa ibyo kuba AFC/M23 yayobora izo ntara, kuko ngo isanga ari uguha urwaho umugambi wo gucamo RDC ibice(balkanisation ). Ndetse kandi izi ntumwa zikavuga ko umugambi wo gucamo iki gihugu umaze igihe utegurwa n’abarimo uyu mutwe, bityo Kinshasa ikavuga ko atari byo kwihutirwa ngo kuko ni nko kurenga umurongo utukura.
Iyi ngingo y’uko AFC/M23 yahabwa kugenzure Kivu zombi yavuzwe mu biganiro by’i Doha, mu gihe n’ubundi hashize igihe AFC/M23 iyoboye ziriya ntara hafi ibice byazo byose, aho kandi yanazishyizemo ubuyobozi buzigenzura.
Ibi biganiro by’i Doha bishigikiwe na Amerika, umuryongo w’ubumwe bwa Afrika ndetse kandi na CENCO na ECC.
Bigamije ahanini gushakira amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Binagamije kandi kubuza Leta ya Congo guhagarika ubufasha ubwo ari bwo bwose iha imitwe yitwaje imbunda.
Impande zombi zikaba zinasabwa kw’ubahiriza itegeko nshinga ry’iki gihugu, ingingo za demokarasi, no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no guhagarika gukoresha ubutabera ukutariko.
Kurwanya ruswa, gushyiraho ubutegetsi bukomeye no kubahiriza manda zemewe n’itegeko nshinga.