Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Bimwe mu biremereye Leta y’i Kinshasa yasabwe na AFC/M23 mu biganiro by’i Doha.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 11, 2025
in Regional Politics
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bimwe mu biremereye Leta y’i Kinshasa yasabwe na AFC/M23 mu biganiro biri kubera i Doha.

You might also like

Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC.

Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

Ikibuga cy’indege cya Goma kirimo gukorwa neza.

Ibiganiro by’imishyikorano biri kubera i Doha muri Qatar byahuriyemo Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, biravugwa ko uru ruhande rwa M23 mu byo ruri gusaba harimo ko rwemererwa kuyobora intara za Kivu zombi iy’Amajyaruguru n’iy’Amajy’epfo mu gihe cy’imyaka umunani.

Tariki ya 10/07/2025, ni bwo intumwa za AFC/M23 n’iza Leta y’i Kinshasa zageze i Doha mu biganiro.

Umwe muri izi ntumwa za Congo uri i Doha yabwiye ibitangazamakuru byo muri iki gihugu cyabo ko mubyo AFC/M23 isaba, harimo ko yemererwa kugenzure Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo, ngo kandi ikaziyobora mu gihe cy’imyaka umunani.

Yagize ati: “Barasaba kuyobora Kivu zombi, ni cyo bashyize imbere kurusha ibindi. Barasaba guhabwa igenzura ryuzuye ku mutekano, ubuyobozi n’ubukungu muri izi ntara zombi zingenzi, mu myaka umunani.”

Gusa Leta ya Congo ntibikozwa ibyo kuba AFC/M23 yayobora izo ntara, kuko ngo isanga ari uguha urwaho umugambi wo gucamo RDC ibice(balkanisation ). Ndetse kandi izi ntumwa zikavuga ko umugambi wo gucamo iki gihugu umaze igihe utegurwa n’abarimo uyu mutwe, bityo Kinshasa ikavuga ko atari byo kwihutirwa ngo kuko ni nko kurenga umurongo utukura.

Iyi ngingo y’uko AFC/M23 yahabwa kugenzure Kivu zombi yavuzwe mu biganiro by’i Doha, mu gihe n’ubundi hashize igihe AFC/M23 iyoboye ziriya ntara hafi ibice byazo byose, aho kandi yanazishyizemo ubuyobozi buzigenzura.

Ibi biganiro by’i Doha bishigikiwe na Amerika, umuryongo w’ubumwe bwa Afrika ndetse kandi na CENCO na ECC.

Bigamije ahanini gushakira amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Binagamije kandi kubuza Leta ya Congo guhagarika ubufasha ubwo ari bwo bwose iha imitwe yitwaje imbunda.

Impande zombi zikaba zinasabwa kw’ubahiriza itegeko nshinga ry’iki gihugu, ingingo za demokarasi, no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no guhagarika gukoresha ubutabera ukutariko.

Kurwanya ruswa, gushyiraho ubutegetsi bukomeye no kubahiriza manda zemewe n’itegeko nshinga.

Tags: AFC/m23Ibiganiro by'i Doha
Share35Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC.

Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC. Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya akaba ari n'umwe mubahuza mu bibazo by'intambara ibera mu Burasizuba bwa Repubulika ya...

Read moreDetails

Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 11, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

Avugwa mu biganiro by'i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n'iza leta y'i Kinshasa. Ibiganiro by'imishyikirano byahuriyemo intumwa z'umutwe wa M23 n'iza leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails

Ikibuga cy’indege cya Goma kirimo gukorwa neza.

by Bruce Bahanda
July 11, 2025
0
Ikibuga cy’indege cya Goma kirimo gukorwa neza.

Ikibuga cy'indege cya Goma kirimo gukorwa neza. Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Goma ho mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo kiri gutunganywa...

Read moreDetails

Icyemezo perezida Museveni yafashe cyanyuze AFC/M23 inamugenera ubutumwa.

by Bruce Bahanda
July 10, 2025
0
Icyo M23 isaba RDC gukora mbere yuko impande zombi zisubira mu biganiro i Doha.

Icyemezo perezida Museveni yafashe cyanyuze AFC/M23 inamugenera ubutumwa. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryashimiye perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza...

Read moreDetails

Rumenge yavuze icyamuteye gushyigikira AFC/M23/MRDP.

by Bruce Bahanda
July 10, 2025
0
Rumenge yavuze icyamuteye gushyigikira AFC/M23/MRDP.

Rumenge yavuze icyamuteye gushyigikira AFC/M23/MRDP. Olivier Rumenge Rugeyo wigezeho kwitoza mu matora y'abadepite yo mu mwaka wa 2023 muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, mu...

Read moreDetails
Next Post
Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC.

Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?