Byinshi ku ngabo za FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.
Grupema zibiri iya Runingu n’iya Kigoma ziherereye muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo, n’izo zoherejwemo abasirikare benshi ba Leta ya Repubulika ya demokrasi ya Congo barimo aba FARDC, n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo.
Uduce aba basirikare ba FARDC bahitiyemo neza ari na two bakirimo mbere y’uko bakora ibitero ku banyamulenge, nk’uko amakuru abavugaho, bamwe muri bo bari ku dusozi tubiri two muri Localite ya Ruvemera, mu gihe abandi na bo bari ku tundi dusozi duherereye muri Localite ya Gitabo. Izi Localite zombi zibarizwa muri grupema ya Runingu.
Naho Wazalendo na FDLR bakaba bari ahitwa mu Ndegu ho habarizwa muri grupema ya Kigoma muri teritware ya Uvira.
Iyi Ndegu iri hafi n’agace ka Kageregere gatuwe cyane n’Abanyamulenge kanakunze kugabwamo ibitero by’iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.
Mu gihe ziriya Localite zombi zibarizwa muri grupema ya Runingu zahitiyemo abasirikare ba FARDC na zo zitegeye cyane Localite ya Kahororo ituwe n’Abanyamulenge batari bake.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo ni bwo amakuru y’aba basirikare ba Leta yamenyekanye, hari nyuma y’uko bivuzwe ko bazamutse kugaba ibitero mu Rurambo, aho bayizamutsemo baturutse i Uvira nyuma y’uko na yo bayigezemo bavanywe mu bice byinshi binyuranye, harimo abavuye i Kisangani, Kinshasa n’i Lubumbashi.
Mukuzamuka, amakuru avuga ko bazamukanye ibikoresho bikomeye birimo n’imbunda nini n’izirasa kure.
Muri aba bazamutse ntabasirikare b’u Burundi bavuzwemo usibye abari basanzwe mu bice byaho hafi nk’abari za Kagogo n’imbere yaho za Rubarati na Bijombo. Ariko kandi bivugwa ko hari abategerejwe kuzamuka mbere y’uko aba bazamutse batangiza ibitero.
Ku rundi ruhande, aya makuru akomeza avuga ko aba basirikare bahawe ibwiriza ribabuza gutangiza ibitero, ahubwo ko bagomba gucyokoza Abanyamulenge mu kubica no kubanyaga ibyabo, mu rwego rwo kugira ngo bibabaze Twirwaneho maze ihere aho ari yo itangiza ibitero.
Usibye mu Rurambo ahandi havugwa abasirikare benshi bo ku ruhande rwa Leta kandi bo bazamutsemo n’ingabo z’u Burundi ni mu nkengero za centre ya Minembwe. Bivugwa ko bari kwa Mulima, Point Zero, i Kirembwe n’ahandi.
Usibye ibivugwa gusa kuri izo ngabo ko zenda gukora ibitero ku Banyamulenge nta kindi ziragaragaza.
Ibi bibaye mu gihe ibiganiro by’i Doha na byo bikomeje, aho impande zihanganye urwa AFC/M23 n’urwa Leta ya Congo zageze hariya i Doha muri Qatar ku wa kane w’iki cyumweru turimo.
Ibi biganiro bigamije gushakira umuti urambye intambara imaze imyaka myinshi ibera mu Burasizuba bwa RDC.