• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Mu Gipupu hubuye imirwano ikaze.

minebwenews by minebwenews
July 12, 2025
in Conflict & Security
0
Ingabo z’u Burundi zagaruye Inka zari zanyazwe.
106
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu Gipupu hubuye imirwano ikaze.

Amakuru aturuka mu Gipupu mu gice kigenzurwa n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ciswe Wazalendo izwiho ubufatanye bwa bugufi n’Ingabo za Leta ya Congo, avuga ko amatsinda abiri yo muri iryo huriro, yasubiranyemo ararwana habura gica.

Nk’uko aya makuru abivuga, nuko iyi mirwano yatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12/07/2025, kandi ko yabereye mu gace kamwe kaha mu Gipupu kitwa mu Lweba.

Iyi Gipupu yabereyemo iryo subiranamo, iherereye mu Mibunda, muri secteur ya itombwe, teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Inagenzurwa na Wazalendo kuva mu myaka myinshi ishize.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko agace ka Lweba ko muri Gipupu ariya matsinda yo muri Wazalendo yahanganiyemo, gasanzwe gacukurwamo amabuye y’agaciro, ari na yo aya matsinda bapfuye.

Ubuhamya twahawe kuri Minembwe Capital News bugira buti: “Umutekano ukomeje kurushaho kumera nabi, nyuma y’aho amatsinda abiri ya Wazalendo asubiranyemo.”

Bukomeza bugira buti: “Bapfuye kugenzura agace ka Lweba kabamo ibirombe by’amabuye y’agaciro.”

Aya makuru ntagaragaza ibyangirikiye muri iyi mirwano yo gusubiranamo kwa Wazalendo, gusa bivugwa ko yumvikanyemo uguturika kw’intwaro ziremereye n’izoroheje.

Ndetse binagaragazwa ko impande zari zihanganye zakijijwe nuko umwijima w’ijoro ufashe, kuko imirwano yatangiye ahagana isaha ya saa munani z’amanywa igeza igihe c’isaha ya saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu.

Wazalendo basubiranyemo mu Gipupu mu gihe no mu Kabanju bagenzi babo bo muri Mai-Mai-Biroze-Bishambuke bamaze hafi icyumweru basubiranamo.

Iri subiranamo ry’abarwanyi bo muri Wazalendo ryatangiriye i Gasiro mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, nyuma y’aho bahitanye bamwe mu bakomanda babo babiri, aho bapfanye n’umukobwa wari ufite amasano yabugufi na Colonel Ngomanzito Umuyobozi mukuru w’aba barwanyi ba Mai-Mai-Biroze-Bishambuke.

Tags: BasubiranyemoGipupuWazalendo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?