Abahuza babiri kubibazo bya RDC bageze i Kinshasa.
Sahle Work Zewde wayoboye Ethiopia na Catherine Samba Panza wayoboye Centrafrique bagiriye uruzinduko rwakazi i Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Aha’rejo ku wa mbere tariki ya 14/07/2025, ni bwo aba bahuza bageze i Kinshasa ku murwa mukuru wa RDC bagirana ikiganiro n’abategetsi b’iki gihugu.
Aba bahuza bombi bari mu bahuza batanu bashyizweho n’umuryango wa Afrika y’i Burasizuba, EAC n’uwa Afrika y’Amajyepfo, SADC, kugira ngo bafashe Abanye-Congo gukemura amakimbirane bafitanye.
Bakimara kugera i Kinshasa bahise bakirwa na minisitiri w’intebe w’iki gihugu cya RDC, Tuluku na minisitiri w’ubanye n’amahanga, Theres Kayikwamba.
Mu biganiro bagiranye aba bahuza bagaragarije abategetsi ba RDC ko bashigikiye amasezerano y’amahoro iki gihugu cyabo cyagiranye n’u Rwanda i Washington DC mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu.
Banavuga ko bifuza ko abaturage b’iki gihugu bakira aya masezerano, kandi ngo bakayagira ayabo aho kumva ko bitabareba. Ngo kuko aya masezerano ari intambwe ibaganisha ku mahoro arambye.
Zewde ku giti cye, yashimye ari ya masezerano ndetse avuga ko ashyigikiye n’ibiganiro birimo kubera i Doha muri Qatar hagati ya RDC n’u mutwe wa AFC/M23.
Ubundi kandi agaragaza ko afite icyizere ko gahunda ziyobowe n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe, zizafasha Abanye-Congo kubona amahoro.
Uru ruzinduko rwa Zewde na Penza i Kinshasa ruje rukurikira urwa Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria n’urwa Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, nabo baheruka kugirira uruzinduko i Kigali n’i Kinshasa.
Tubibutsa ko Uhuru na Obosanjo bari mu bahuza bashyizweho na EAC na SADC.
