Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 18, 2025
in Regional Politics
0
Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

You might also like

FARDC yakoze impinduka mu buyobozi.

Thomas Lubanga yemeje ko ashigikiye AFC/M23 avuga n’icyo yifuza bakora mu maguru mashya.

Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye.

Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yateye ikibazo uwashyize u Rwanda na Congo ku rwego rumwe mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar bihuza AFC/M23 na Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Hari nyuma y’aho umunyamakuru Christophe Rigaud usanzwe akorera ikinyamakuru cya Afrikarabia, ufite icyicaro muri RDC, mu butumwa bwe yari yanyujije kurubuga rwe rwa x, yavuze ko ibiganiro by’i Doha, ba minisitiri b’u mutekano uw’u Rwanda n’uwa Congo babyitabiriye nk’i “ndorerezi.”

Yagize ati: “RDC n’u Rwanda, mu gihe hakomeje ibiganiro hagati ya M23 na Congo, minisitiri w’umutekano wa Qatar yahuye mu bihe bitandukanye na bagenzi be uwa RDC Jacquemain Shabani, n’uw’u Rwanda Vincent Biruta, bombi bakaba ari indorerezi muri ibi biganiro.”

Aha ni ho rero minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yahise amubaza ikibazo akoresheje x, agira ati: “Kuva ryari guverinoma ya Congo ari indorerezi muri ibi biganiro biri kubera i Doha?”

Gusa aba baminisitiri b’umutekano w’imbere mu gihugu, Vincent Biruta w’u Rwanda na Jaquemin Shabani, bakiriwe na mugenzi wabo wa Qatar, Sheikh Mohammed, nk’uko minisiteri y’umutekano muri Qatar yabitangaje.

Icyumweru gishize hagati muri cyo, ni bwo aba baminisitiri bageze i Doha mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Congo kubuhuza bwa Qatar.

Hagataho, minisitiri w’umutekano w’u Rwanda n’uwa RDC bitabiriye ibi biganiro batagiye kubigiramo uruhare, ahubwo ba bitumiwemo n’abahagarariye guverinoma z’ibihugu biherutse gushyira umukono ku masezerano y’amahoro ajyanye n’ibi biganiro by’i Doha.

Kugeza ubu ibiganiro bihuza impande zishyamiranye biracyarimo, ariko ibyifuzo bya buri ruhande bikomeza kongerera ukutumvikana.

AFC/M23 isaba kuyobora intara za Kivu zombi mu gihe cy’imyaka umunani.

Ni mu gihe Kinshasa na yo ifata ibi biganiro nk’ibizayihesha kongera kwigarurira ibice yambuwe birimo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.

Ubundi kandi ikagaragaza ko mu gihe AFC/M23 yahabwa kuyobora intara za Kivu zombi, bisa no kuzuza umugambi ukunze kuvugwa cyane muri RDC wo gucagaguramo igihugu ibice.

Nyamara nubwo ibi biganiro birimo kuba, kandi impande zombi zikaba zarumvikanye guhagarika imirwano, ariko ntibibuza ko ingabo za FARDC n’iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR mubufatanye bwazo, zikora ibitero mu duce dutandukanye.

Kuko n’ahar’ejo zagabye ibitero ku Banyamulenge batuye mu Rurambo. Ibitero byakomeje no muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Izi ngabo zagabye ibi bitero ziturutse mu Masango no mu Rudefu mu bice bigenzurwa n’u ruhande rwa Leta.

Tags: AFC/m23I DohaibiganiroRdcRwanda
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

FARDC yakoze impinduka mu buyobozi.

by Bruce Bahanda
July 17, 2025
0
FARDC yakoze impinduka mu buyobozi.

FARDC yakoze impinduka mu buyobozi. Umugaba mukuru w'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, Lieutenant General Banza Mwalambwe, yakoze impinduka mu gisirikare cya FARDC mu turere tw'imirwano. Izi...

Read moreDetails

Thomas Lubanga yemeje ko ashigikiye AFC/M23 avuga n’icyo yifuza bakora mu maguru mashya.

by Bruce Bahanda
July 16, 2025
0
Thomas Lubanga yemeje ko ashigikiye AFC/M23 avuga n’icyo yifuza  bakora mu maguru mashya.

Thomas Lubanga yemeje ko ashigikiye AFC/M23 avuga n'icyo yifuza bakora mu maguru mashya. Thomas Lubanga uheruka gushyinga umutwe witwaje intwaro ugamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bw'i Kinshasa, yatangaje...

Read moreDetails

Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye.

by Bruce Bahanda
July 16, 2025
0
Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye.

Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zafatiye ibihano Umugabo w'Umunya-Somalia, umunya-Uganda n'Umunyafrika-y'Epfo, ibashinja gufasha umutwe w'iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa...

Read moreDetails

Abahuza babiri kubibazo bya RDC bageze i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 15, 2025
0
Abahuza babiri kubibazo bya RDC bageze i Kinshasa.

Abahuza babiri kubibazo bya RDC bageze i Kinshasa. Sahle Work Zewde wayoboye Ethiopia na Catherine Samba Panza wayoboye Centrafrique bagiriye uruzinduko rwakazi i Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Amerika yavuze ibyo iri guteganya bikarishye, mu gihe amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na RDC atokubahirizwa.

by Bruce Bahanda
July 14, 2025
0
Trump wasezeranyije kurangiza intambara ya Ukraine n’u Burusiya mu masaha 24 gusa, yagize icyo abivugaho.

Amerika yavuze ibyo iri guteganya bikarishye, mu gihe amasezerano y'amahoro yasinywe n'u Rwanda na RDC atokubahirizwa. Haramutse hatubahirijwe ibyateweho umukono ku masezerano y'amahoro hagati ya Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails
Next Post
Byinshi ku ngabo za  FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.

Hamenyekane uduce ingabo z'u Burundi zoherejwemo kugira ngo zikore ibitero simusiga kuri AFC/M23.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?