Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yateye ikibazo uwashyize u Rwanda na Congo ku rwego rumwe mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar bihuza AFC/M23 na Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Hari nyuma y’aho umunyamakuru Christophe Rigaud usanzwe akorera ikinyamakuru cya Afrikarabia, ufite icyicaro muri RDC, mu butumwa bwe yari yanyujije kurubuga rwe rwa x, yavuze ko ibiganiro by’i Doha, ba minisitiri b’u mutekano uw’u Rwanda n’uwa Congo babyitabiriye nk’i “ndorerezi.”
Yagize ati: “RDC n’u Rwanda, mu gihe hakomeje ibiganiro hagati ya M23 na Congo, minisitiri w’umutekano wa Qatar yahuye mu bihe bitandukanye na bagenzi be uwa RDC Jacquemain Shabani, n’uw’u Rwanda Vincent Biruta, bombi bakaba ari indorerezi muri ibi biganiro.”
Aha ni ho rero minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yahise amubaza ikibazo akoresheje x, agira ati: “Kuva ryari guverinoma ya Congo ari indorerezi muri ibi biganiro biri kubera i Doha?”
Gusa aba baminisitiri b’umutekano w’imbere mu gihugu, Vincent Biruta w’u Rwanda na Jaquemin Shabani, bakiriwe na mugenzi wabo wa Qatar, Sheikh Mohammed, nk’uko minisiteri y’umutekano muri Qatar yabitangaje.
Icyumweru gishize hagati muri cyo, ni bwo aba baminisitiri bageze i Doha mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Congo kubuhuza bwa Qatar.
Hagataho, minisitiri w’umutekano w’u Rwanda n’uwa RDC bitabiriye ibi biganiro batagiye kubigiramo uruhare, ahubwo ba bitumiwemo n’abahagarariye guverinoma z’ibihugu biherutse gushyira umukono ku masezerano y’amahoro ajyanye n’ibi biganiro by’i Doha.
Kugeza ubu ibiganiro bihuza impande zishyamiranye biracyarimo, ariko ibyifuzo bya buri ruhande bikomeza kongerera ukutumvikana.
AFC/M23 isaba kuyobora intara za Kivu zombi mu gihe cy’imyaka umunani.
Ni mu gihe Kinshasa na yo ifata ibi biganiro nk’ibizayihesha kongera kwigarurira ibice yambuwe birimo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.
Ubundi kandi ikagaragaza ko mu gihe AFC/M23 yahabwa kuyobora intara za Kivu zombi, bisa no kuzuza umugambi ukunze kuvugwa cyane muri RDC wo gucagaguramo igihugu ibice.
Nyamara nubwo ibi biganiro birimo kuba, kandi impande zombi zikaba zarumvikanye guhagarika imirwano, ariko ntibibuza ko ingabo za FARDC n’iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR mubufatanye bwazo, zikora ibitero mu duce dutandukanye.
Kuko n’ahar’ejo zagabye ibitero ku Banyamulenge batuye mu Rurambo. Ibitero byakomeje no muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Izi ngabo zagabye ibi bitero ziturutse mu Masango no mu Rudefu mu bice bigenzurwa n’u ruhande rwa Leta.