Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana Ingabo mu duce igenzura.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 19, 2025
in Regional Politics
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana ingabo mu duce igenzura.

You might also like

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye.

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryabeshyuje Leta y’i Kinshasa yatangaje ko iri huriro rigomba kuvana ingabo zayo mu duce yigaruriye.

Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, ni we watangaje ko mu byo amasezerano ateganya harimo kuba AFC/M23 ikura abasirikare bayo mu bice igenzura.

Muyaya mu butumwa yatanze akoresheje x, yagize ati: “Inyandiko y’amahame y’ibanze twasinyiye i Doha na AFC/M23 ku buhuza bwa Qatar, ashingiye kukubaha byimazeyo itegeko nshinga rya RDC, amasezerano y’umuryango w’Abibumbye n’ayumuryango wa Afrika Yunze ubumwe, imyanzuro mpuzamahanga y’akanama ku mutekano k’umuryango w’Abibumbye by’umwihariko umwanzuro 2773, kandi iri mu murongo w’amasezerano ya Washington.”

Yakomeje agira ati: “Aya masezerano yemera imirongo itukura, by’umwihariko kuva nta mananiza kwa AFC/M23 mu bice yigaruriye bigakurikirwa no koherezayo inzego zacu (FARDC, polisi y’igihugu n’ubuyobozi).

Aha ni ho umunyamabanga uhoraho w’ihuriro rya AFC/M23 Benjamin Mbonimpa wari aho amasezerano yasinyiwe i Doha, ari na we wari uyoboye uru ruhande rwa AFC/M23, yahise asubiza Muyaya avuga ko ibyo yatangaje ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Yagize ati: “Nta hantu na hamwe mu nyandiko y’amasezerano agena amahame y’ibanze havuga ko AFC/M23 igomba kuvana ingabo zayo mu bice igenzura.”

Yongeye ati: “AFC/M23 ntabwo izasubira inyuma. Nta na metero n’imwe izabamo. Tuzaguma aho turi.”

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025, ni bwo uruhande rwa Leta n’urwa AFC/M23 byahyize umukono ku nyandiko y’amasezerano agena amahame y’ibanze, mbere yuko izi mpande zombi zisinyana amasezerano y’amahoro.

Ahanini aya mahame aganisha ku guhagarika imirwano burundu mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.

Harimo kandi no gucyura impunzi no gushakira iterambere abanyekongo bose muri rusange.

Tags: AFC/m23 yabeshyujeDohaLeta ya RDC
Share33Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Leta y'u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry'inyandiko y'amahame y'ibanze ngenderwaho aganisha...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'ihuriro rya AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025, byashyize umukono ku mahame...

Read moreDetails

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025,...

Read moreDetails

Amakuru mashya kubiganiro biri kubera i Doha, hagati ya RDC na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

Amakuru mashya kubiganiro biri kubera i Doha, hagati ya RDC na AFC/M23. Nyuma y'iminsi itari mike i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro by'imishyikirano hagati ya Repubulika ya...

Read moreDetails

Uganda: Bobi Wine yiswe Umurundi.

by Bruce Bahanda
July 18, 2025
0
Uganda: Bobi Wine yiswe Umurundi.

Uganda: Bobi Wine yiswe Umurundi. Umunyapolitiki, Robert Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, akaba arwanya ubutegetsi bwa perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, yiswe Umurundi. Bikubiye mu butumwa...

Read moreDetails
Next Post
Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?