AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana ingabo mu duce igenzura.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryabeshyuje Leta y’i Kinshasa yatangaje ko iri huriro rigomba kuvana ingabo zayo mu duce yigaruriye.
Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, ni we watangaje ko mu byo amasezerano ateganya harimo kuba AFC/M23 ikura abasirikare bayo mu bice igenzura.
Muyaya mu butumwa yatanze akoresheje x, yagize ati: “Inyandiko y’amahame y’ibanze twasinyiye i Doha na AFC/M23 ku buhuza bwa Qatar, ashingiye kukubaha byimazeyo itegeko nshinga rya RDC, amasezerano y’umuryango w’Abibumbye n’ayumuryango wa Afrika Yunze ubumwe, imyanzuro mpuzamahanga y’akanama ku mutekano k’umuryango w’Abibumbye by’umwihariko umwanzuro 2773, kandi iri mu murongo w’amasezerano ya Washington.”
Yakomeje agira ati: “Aya masezerano yemera imirongo itukura, by’umwihariko kuva nta mananiza kwa AFC/M23 mu bice yigaruriye bigakurikirwa no koherezayo inzego zacu (FARDC, polisi y’igihugu n’ubuyobozi).
Aha ni ho umunyamabanga uhoraho w’ihuriro rya AFC/M23 Benjamin Mbonimpa wari aho amasezerano yasinyiwe i Doha, ari na we wari uyoboye uru ruhande rwa AFC/M23, yahise asubiza Muyaya avuga ko ibyo yatangaje ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Yagize ati: “Nta hantu na hamwe mu nyandiko y’amasezerano agena amahame y’ibanze havuga ko AFC/M23 igomba kuvana ingabo zayo mu bice igenzura.”
Yongeye ati: “AFC/M23 ntabwo izasubira inyuma. Nta na metero n’imwe izabamo. Tuzaguma aho turi.”
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025, ni bwo uruhande rwa Leta n’urwa AFC/M23 byahyize umukono ku nyandiko y’amasezerano agena amahame y’ibanze, mbere yuko izi mpande zombi zisinyana amasezerano y’amahoro.
Ahanini aya mahame aganisha ku guhagarika imirwano burundu mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Harimo kandi no gucyura impunzi no gushakira iterambere abanyekongo bose muri rusange.