U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry’inyandiko y’amahame y’ibanze ngenderwaho aganisha ku guhagarika imirwano hagati ya AFC/M23 na Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Bikubiye mu itangazo minisiteri y’ubanyi n’amahanga y’u Rwanda yashyize hanze ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 19/07/2025, rivuga ko ririya sinya ritanga icyizere cyo kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo no mu karere kose.
RDC yasinyanye na AFC/M23 inyandiko y’amahame y’ibanze ngenderwaho iganisha ku masezerano y’amahoro, nyuma y’igihe kigera ku kwezi isinyanye n’u Rwanda amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, imbere ya minisitiri w’ubanye n’amahanga wayo, Marco Rubio tariki ya 27/06/2025.
Mu byo AFC /M23 na Leta ya Congo bumvikanye, harimo guhagarika ibitero byo ku butaka n’ibyo mu karere no mu mazi; gushyira iherezo ku icengezamatwara ryose rigamije urwango ndetse no kwirinda gufata uduce dushya ku mbaraga.
Byemeranyije kandi gushyiraho urwego ruzakurikirana iyubahirizwa ry’agahenge rurimo Monusco n’inzego z’akarere mu gihe byaba ngombwa.
Hari kandi gushyiraho ingamba zo kurema icyizere zirimo gushyiraho urundi rwego rwo kurekura imfungwa zifite aho zihuriye n’impande zombi, bikazakorwa ku bufasha bwa komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge.
Bitaganijwe ko impande zombi zigomba kuba zashyize mu bikorwa ibyo ziyemeje bitarenze tariki ya 29/07/2025, mbere yo gutangiza ibiganiro bitaziguye biganisha ku masezerano y’amahoro.
Mu gihe hataboneka ikibihundura amasezerano y’amahoro azasinywa tariki ya 18/08/2025.
Hagataho, u Rwanda rwijeje igitangaza ko ruzakomeza gutanga umusanzu warwo kugira ngo amahoro arambye ndetse n’iterambere ry’ubukungu rigerweho mu karere k’ibiyaga bigari.