Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame na Major General Fred Gisa Rwigema, ari nk’abamaraika ngo kubera uburyo bamufataga nk’umwana wabo.
Ni byo Gen. Muhoozi yagarutseho mu butumwa bw’inyandiko yanyujije k’urubuga rwe rwa x, aho yavuze ko perezida Kagame n’intwari y’u Rwanda, Maj.Gen. Rwigema urukundo bamweretse akiri muto, kuri we, ngo abafata kimwe n’abamaraika b’Imana.
Yunzemo kandi avuga ko aba bagabo abafata nk’icyitegererezo kandi ko atazahwema kububaha.
Gen. Muhoozi ati: “Intwari Rwigema na Afande Kagame bameze nk’abamaraika b’Imana kuri njye kubera ko bandeze cyangwa bamfataga nk’umubungu wabo igihe nari nk’iri muto ndetse kugeza ubu ntacyo mfite nabaha uretse urukundo.”
Usibye kuvuga ko akunda perezida w’u Rwanda, yanavuze kandi ko amufata nk’imwe mu ntwari 4 za Uganda, zirimo na perezida Yoweli Kaguta Museveni, Maj.Gen. Fred Rwigema na Gen.Salim Saleh.
Uyu Gen. Muhoozi watangaje ibi, azwi cyane nk’umuntu w’igenzi mu mubano w’u Rwanda na Uganda kubera uruhare yagize mu kunga ibi bihugu byombi, nyuma y’imyaka myinshi bidacana uwaka.
Nyuma y’aho abyunze, perezida Kagame yaramushimiye, avuga ko abajeneli beza atari abatsinda intambara, ahubwo ko ari abatsindira amahoro.
Nyamara kandi, perezida wa Uganda ari na we mubyeyi wa General Kainarugaba Muhoozi, mu minsi ishize yavuze kuri uyu uhungu we, agaragaza ko akiri muto yakunze kuba hafi cyane ya perezida Kagame na Gen Rwigema ubwo bari bakiri mu gisirikare cya Uganda.
Museveni yakomeje avuga ko nubwo Muhoozi yari umwana icyo gihe, ariko ngo wabonaga bafitanye ubucuti bwihariye na perezida Paul Kagame na Major General Fred Rwigema.
Kuva Ugand n’u Rwanda byongera kubana mu mahoro mu mwaka wa 2022, General Kainarugaba Muhoozi ntasiba kugaragaza perezida w’u Rwanda nk’umuntu w’icyitegererezo kuri we.
Hari nubwo yigeze kwandika kuri x, avuga ko uwatekereza ko ashobora kunyuranya na se wabo, perezida Kagame, yaba yibeshye cyane.
