• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

minebwenews by minebwenews
July 21, 2025
in Regional Politics
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.
91
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame na Major General Fred Gisa Rwigema, ari nk’abamaraika ngo kubera uburyo bamufataga nk’umwana wabo.

Ni byo Gen. Muhoozi yagarutseho mu butumwa bw’inyandiko yanyujije k’urubuga rwe rwa x, aho yavuze ko perezida Kagame n’intwari y’u Rwanda, Maj.Gen. Rwigema urukundo bamweretse akiri muto, kuri we, ngo abafata kimwe n’abamaraika b’Imana.

Yunzemo kandi avuga ko aba bagabo abafata nk’icyitegererezo kandi ko atazahwema kububaha.

Gen. Muhoozi ati: “Intwari Rwigema na Afande Kagame bameze nk’abamaraika b’Imana kuri njye kubera ko bandeze cyangwa bamfataga nk’umubungu wabo igihe nari nk’iri muto ndetse kugeza ubu ntacyo mfite nabaha uretse urukundo.”

Usibye kuvuga ko akunda perezida w’u Rwanda, yanavuze kandi ko amufata nk’imwe mu ntwari 4 za Uganda, zirimo na perezida Yoweli Kaguta Museveni, Maj.Gen. Fred Rwigema na Gen.Salim Saleh.

Uyu Gen. Muhoozi watangaje ibi, azwi cyane nk’umuntu w’igenzi mu mubano w’u Rwanda na Uganda kubera uruhare yagize mu kunga ibi bihugu byombi, nyuma y’imyaka myinshi bidacana uwaka.

Nyuma y’aho abyunze, perezida Kagame yaramushimiye, avuga ko abajeneli beza atari abatsinda intambara, ahubwo ko ari abatsindira amahoro.

Nyamara kandi, perezida wa Uganda ari na we mubyeyi wa General Kainarugaba Muhoozi, mu minsi ishize yavuze kuri uyu uhungu we, agaragaza ko akiri muto yakunze kuba hafi cyane ya perezida Kagame na Gen Rwigema ubwo bari bakiri mu gisirikare cya Uganda.

Museveni yakomeje avuga ko nubwo Muhoozi yari umwana icyo gihe, ariko ngo wabonaga bafitanye ubucuti bwihariye na perezida Paul Kagame na Major General Fred Rwigema.

Kuva Ugand n’u Rwanda byongera kubana mu mahoro mu mwaka wa 2022, General Kainarugaba Muhoozi ntasiba kugaragaza perezida w’u Rwanda nk’umuntu w’icyitegererezo kuri we.

Hari nubwo yigeze kwandika kuri x, avuga ko uwatekereza ko ashobora kunyuranya na se wabo, perezida Kagame, yaba yibeshye cyane.

Tags: AbamaraikaKagameMuhooziRwigema

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?