Impaka zadutse ku masezerano ya Doha hagati ya RDC na AFC/M23.
Nyuma y’aho AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa bishyize umukono ku masezerano y’amahoro, izi mpande zombi zahise zitangira guterana amagambo mu buryo bugaragara kutumva kimwe ibikubiye mu byashyizweho umukono.
Tariki ya 19/07/2025, ni itariki itazibagirana kuko nibwo AFC/M23 na RDC byasinyanye ariya masezerano abiganisha mu murongo wo kugera ku mahoro arambye.
Ni amasezerano impande zombi zashyiriyeho umukono i Doha muri Qatar bigizwemo uruhare n’iki gihugu nk’umuhuza, hari kandi n’Umujyanama mukuru kuri Afrika wa perezida Donald Trump, Massad Boulos.
Aya masezerano yaje akurikira ayasinyiwe i Washington muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yo yari hagati y’u Rwanda na Congo, akaba na yo n’ubundi agamije gushakira u Burasirazuba bwa RDC.
Muri iki gikorwa Leta y’i Kinshasa yari ihagarariwe na Sumba Sita Mambu, usanzwe ari intumwa nkuru ya perezida Felix Tshisekedi mu gihe AFC/M23 yo yari ihagarariwe na Benjamin Mbonimpa, umunyamabanga nshingwabikorwa wayo uhoraho.
Ingingo nyamukuru zikubiye muri ayo masezerano birimo ko impande zombi zemeranyije ku gahenge gahoraho hirindwa ibitero byo mu kirere, ku butaka cyangwa mu mazi, yewe ndetse n’ikindi gikorwa icyaricyo cyose kidurumbanya, no kureka itangizwa ry’icyengezamatwara ry’urwango cyangwa rikangurira gukora urugomo.
Ibyazanye impaka rero, ni uko Leta yo ivuga ko hemeranyijwe ko hagomba kuzabaho isubizwaho ry’ubutegetsi bwa Leta mu bice yambuwe kuri ubu bugenzurwa na AFC/M23, ibyo yo yamaganiye kure.
Muyaya Patrick umuvugizi wa Leta abinyujije ku rukuta rwa x, yagize ati: “Aya masezerano y’i Doha azirikana imirongo ntarengwa Leta ya Congo yakomeje gushimangira irimo kurekura ibice byose byafashwe na AFC/M23 ntayandi mananiza, inzego za Leta zikongera gukorera muri ibyo bice, igisilikare, igipolisi n’ubucamanza.”
Nyuma y’uko Muyaya atangaje ibi, Bertrand Bisimwa uyoboye ishami rya Politiki rya AFC/M23 yahise amusubiza ko ayo masezerano mu byo ateganya hatarimo gusubiza ubutegetsi bw’i Kinshasa ubutaka yambuwe, yagize ati: “Ntibivuze kuvana ingabo mu bice ahubwo bivuze uburyo bwo guha ubushobozi Leta igashobora kuzuza inshingano zayo.”
Nyamara Boulos na we yavuze ko icyitezwe kugerwaho ni isubizwaho ry’ubutegetsi bwa Leta ku butaka bwayo bwose, avuga ko ibyo ari ibintu bisanzwe ku gihugu icyo ari cyose, hatitawe kuri perezida cyangwa ubutegetsi.
Boulos yakomeje ati: “Iki ni ikibazo kireba buri gihugu, ariko ni ingenzi cyane ko leta igenzura ubutaka bwayo bwose, kuko ibi bituma habaho umutekano, ituze , n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abaturage bose.”
Uyu mujyanama wa perezida Donald Trump kuri Afrika, yanibukije ko bizwi ko ukurikije uko ibintu bimeze muri RDC, bisaba ko hakomeza kubaho ibiganiro, no kudacagora kugira ngo hagerwe ku masezerano arambye, yuzuye kandi adaheza.”
Impande zombi ziyemeje gushyira ibikorwa muri aya mahame nyuma yo gushyiraho umukono, ndetse bitarenze tariki ya 29/07/2025.
Biteganyijwe ko nyuma ya Doha perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa RDC, Felix Tshisekedi bazahurira i Washington bashyire umukono ku masezerano rusange y’amahoro.