Perezida Tshisekedi ari kanga umuhisi n’umugenzi.
Nyuma y’aho umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, aketse ko hari abasirikare bashaka ku muhirika k’u butegetsi, yahise atangira gufunga bamwe muri bo, ariko kuri ubuho yabujije ingendo kuba ofisiye bose mu ngabo na polisi.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’igisirikare cya RDC, aho riteweho umukono n’Umugaba mukuru w’Ingabo zacyo, Lt.Gen. Banza Jules.
Iri tangazo ritangira rimenyesha abayobozi bakuru muri FARDC guhita bahagarika gukora ingendo bakimara kubona ubu butumwa, haba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo.
Rikomeza rivuga ko ibi bireba Abapolisi n’abasirikare bakuru, kandi ko n’abari Kinshasa batemerewe kuyivamo, ahubwo ko buri wese akwiye gukomeza gukorera ahari kugeza igihe irindi tegeko rishya rizasohokera.
Ibi bije bikurikira ifungwa ry’uwahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo, Christian Tshiwewe, wafunganwe n’abandi bayobozi barimo n’uwari ushyinzwe ibikorwa bya gisirikare muri perezidansi.
Ifungwa ryabo, hari amakuru avuga ko bazize gushaka gukubita Coup d’etat Tshisekedi, ndetse kandi ko hari n’umugambi wo kumwivugana.
Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko izi ngendo zahagaritswe, kubera ko i Kinshasa bari guhwihwisa ko aba ofisiye benshi bifuza kwihuza n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, ubundi bagangana na Tshisekedi.