Undi General uvuka muri Fizi yaguye muri gereza.
Nyuma y’urupfu rwa General Shabani Sikatende uheruka kugwa muri gereza ya Ndolo i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, General Aoci Lomona Augustin na we yayiguyemo.
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26/07/2025, ni bwo Gen. Aoci Lomona yarangije.
Amakuru avuga ko yitabye Imana igihe cy’urukerera, maze umurambo we uhita ujanwa mu ikambi ya gisirikare ya Tshashi.
Gen. Aoci cyo kimwe na mugenzi we Gen. Sikatende we wapfuye mu kwezi gushize uyu mwaka, bari bamaze umwaka bafunzwe, aho aya makuru agaragaza ko kugeza ubu bari bataragezwa imbere y’ubutabera ngo hamenyekane icyatumye bafungwa.
Bombi bakomoka muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasizuba bwa RDC. Bakaba ari Ababembe.
Umwe wo mu muryango we yabwiye itangazamakuru ko bataramenya neza icyaba cya muhitanye, ariko amakuru ava i Kinshasa agaragaza ko yazize ubuzima bubi yarabayemo muri gereza.
Ku rundi ruhande, amakuru akomeza avuga ko muri Fizi, bari gutegura gukora imyigaragambyo yo kwamagana Leta kubera imfu zi dasobanutse zashyikiye bariya basirikare.
Hagataho, bivugwa ko Mai Mai na yo yaburiwe kwitandukanya na Wazalendo mu rwego rwo kugaragaza umubabaro w’abantu babo bakomeje kugwa muri gereza.
