Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Perezida Tshisekedi ngo asigaranye ibintu bibiri gusa, ubundi ibintu bigahinduka.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 26, 2025
in Conflict & Security
0
Leta y’i Kinshasa yagaragaje ko igiye kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.
81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi ngo asigaranye ibintu bibiri gusa, ubundi ibintu bigahinduka.

You might also like

Twirwaneho yagize icyo ivuga ku Burundi na FDLR.

Undi General uvuka muri Fizi yaguye muri gereza.

AFC/M23 yigaruriye agace k’ingenzi.

Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ngo asigaranye kwegura cyangwa agahunga, bitaba ibyo agukurwa ku butegetsi.

Byatangajwe na Corneille Nangaa umuhuza bikorwa w’ihuriro rya AFC/M23, aho yakoresheje urubuga rwa x, agira ati: “Tshisekedi asigaranye kwegura ku butegetsi, cyangwa agahunga bitaba ibyo tukamukuraho.”

Nangaa yavuze ko RDC irimo ibibazo mu buryo budasubirwaho, kandi ko ibyo bibazo biri mu gihugu hose.

Yongeye avuga ko ikibazo cy’umutekano atari icyo kiri muri RDC gusa, ahubwo ko hari n’ibibazo bya politiki.

Yagize ati: “Ni ikibazo cya politiki kandi gifite impande nyinshi. Igisubizo kuri iki kibazo na cyo kigomba kuba icy’igihugu kandi cyagutse. Guhakana uku kuri, ni ukwigizayo uburyo bwose bugamije igisubizo, bityo ikibazo kizakomeza gufata igihe, kandi kigire ingaruka zisenya byinshi.”

Corneille Nangaa yavuze kandi ko abashigikiye ubutegetsi bw’i Kinshasa bavuga ko nyuma y’amasezerano y’i Washington igihe cyose, ibyo asanga ari ukwibeshya.

Yavuze ko AFC/M23 mu gihe gito yabashije gutsinda ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, mu bijyanye no gukoma mu nkokora itegeko nshinga, no kuba ngo ubwishongozi yari afite ubu ntabwo akigaragaza.

Yakomeje avuga ko kuba AFC/M23 iri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ari ingaruka zo gutsindwa kwa Tshisekedi.

Yashimangiye ko kuva kwa AFC/M23 muri ziriya ntara bizaba igihe izaba igenzura igihugu cyose.

Avuga ko batazongera guhunga, asaba abaturage ba RDC bahunze gutahukira mu bice AFC/M23 igenzura.

Nyamara nubwo ari uko abivuga, ariko Leta yo ivuga ko amasezerano y’i Doha agaragaza ko aho AFC/M23 igenzura izahava hagashyirwa ubutegetsi bwa Leta ya RDC.

Ibyo nibyo AFC/M23 ikomeje gutera utwatsi, ivuga ko nta na metero imwe izarekura, kandi ko ntaho byemejwe.

Hejuru yibyo, nubwo impande zihanganye zumvikanye guhagarika imirwano muri biriya biganiro by’i Doha muri Qatar, ariko imirwano ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bw’igihugu.

Haba muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, bararwana umunsi ku wundi.

Tags: KwegurazguhungaNangaaTshisekedi
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Twirwaneho yagize icyo ivuga ku Burundi na FDLR.

by Bruce Bahanda
July 27, 2025
0
Twirwaneho yagize icyo ivuga ku Burundi na FDLR.

Twirwaneho yagize icyo ivuga ku Burundi na FDLR. Umutwe wa Twirwaneho uyobowe na Freddy Kaniki Rukema, ukaba ukorera muri Kivu y'Amajyepfo, watangaje ko hari abarwanyi ba FDLR batorejwe...

Read moreDetails

Undi General uvuka muri Fizi yaguye muri gereza.

by Bruce Bahanda
July 26, 2025
0
Undi General uvuka muri Fizi yaguye muri gereza.

Undi General uvuka muri Fizi yaguye muri gereza. Nyuma y'urupfu rwa General Shabani Sikatende uheruka kugwa muri gereza ya Ndolo i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya...

Read moreDetails

AFC/M23 yigaruriye agace k’ingenzi.

by Bruce Bahanda
July 26, 2025
0
FARDC, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo zahondaguriwe i Mulenge.

AFC/M23 yigaruriye agace k'ibgenzi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryigaririye agace gaherereye muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi ari kanga umuhisi n’umugenzi.

by Bruce Bahanda
July 26, 2025
0
RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi ari kanga umuhisi n'umugenzi. Nyuma y'aho umukuru w'igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, aketse ko hari abasirikare bashaka ku muhirika k'u butegetsi, yahise...

Read moreDetails

Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

Amasasu yo gupfusha ubusa y'ingabo za RDC n'iz'u Burundi yateye icyikango mu Rugezi. Amakuru aturuka mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, avuga ko ihuriro...

Read moreDetails
Next Post
Intambara hagati ya Cambondia na Thailand ikomeje kubica bigacika.

Intambara hagati ya Cambondia na Thailand ikomeje kubica bigacika.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?