Perezida Tshisekedi ngo asigaranye ibintu bibiri gusa, ubundi ibintu bigahinduka.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ngo asigaranye kwegura cyangwa agahunga, bitaba ibyo agukurwa ku butegetsi.
Byatangajwe na Corneille Nangaa umuhuza bikorwa w’ihuriro rya AFC/M23, aho yakoresheje urubuga rwa x, agira ati: “Tshisekedi asigaranye kwegura ku butegetsi, cyangwa agahunga bitaba ibyo tukamukuraho.”
Nangaa yavuze ko RDC irimo ibibazo mu buryo budasubirwaho, kandi ko ibyo bibazo biri mu gihugu hose.
Yongeye avuga ko ikibazo cy’umutekano atari icyo kiri muri RDC gusa, ahubwo ko hari n’ibibazo bya politiki.
Yagize ati: “Ni ikibazo cya politiki kandi gifite impande nyinshi. Igisubizo kuri iki kibazo na cyo kigomba kuba icy’igihugu kandi cyagutse. Guhakana uku kuri, ni ukwigizayo uburyo bwose bugamije igisubizo, bityo ikibazo kizakomeza gufata igihe, kandi kigire ingaruka zisenya byinshi.”
Corneille Nangaa yavuze kandi ko abashigikiye ubutegetsi bw’i Kinshasa bavuga ko nyuma y’amasezerano y’i Washington igihe cyose, ibyo asanga ari ukwibeshya.
Yavuze ko AFC/M23 mu gihe gito yabashije gutsinda ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, mu bijyanye no gukoma mu nkokora itegeko nshinga, no kuba ngo ubwishongozi yari afite ubu ntabwo akigaragaza.
Yakomeje avuga ko kuba AFC/M23 iri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ari ingaruka zo gutsindwa kwa Tshisekedi.
Yashimangiye ko kuva kwa AFC/M23 muri ziriya ntara bizaba igihe izaba igenzura igihugu cyose.
Avuga ko batazongera guhunga, asaba abaturage ba RDC bahunze gutahukira mu bice AFC/M23 igenzura.
Nyamara nubwo ari uko abivuga, ariko Leta yo ivuga ko amasezerano y’i Doha agaragaza ko aho AFC/M23 igenzura izahava hagashyirwa ubutegetsi bwa Leta ya RDC.
Ibyo nibyo AFC/M23 ikomeje gutera utwatsi, ivuga ko nta na metero imwe izarekura, kandi ko ntaho byemejwe.
Hejuru yibyo, nubwo impande zihanganye zumvikanye guhagarika imirwano muri biriya biganiro by’i Doha muri Qatar, ariko imirwano ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bw’igihugu.
Haba muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, bararwana umunsi ku wundi.