• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 16, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

AFC/M23 yatanze umucyo kubivugwa ko izava i Goma n’i Bukavu.

minebwenews by minebwenews
July 28, 2025
in Conflict & Security
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 yatanze umucyo kubivugwa ko izava i Goma n’i Bukavu.

You might also like

RDC: Perezida Tshisekedi yohererejwe Ingabo z’ikindi gihugu ku murinda

Kinshasa humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo nini havugwa n’impamvu yarwo

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa ryatangaje ko ridateze kuzava i Goma n’i Bukavu, ahubwo ryemeza rizahaguma, ngo kuko ariho iwabo.

Byagarutsweho n’umuvugizi w’ungirije wa AFC/M23, Oscar Barinda, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Goma.

Nk’uko uyu muvugizi yabivuze yagize ati: “Ntabwo duteze kuva i Goma n’i Bukavu, ahubwo tuzafatanya na Kinshasa gusubizaho Leta ku butaka bwa RDC yose.”

Yavuze ko igihugu cyigabijwe n’imitwe itandukanye igisahura ku buryo hamwe Leta itanahakandagira.

Ati: “Hari ibibazo byinshi muri RDC, hari uduce twinshi twigaruriwe n’abantu bari hariya hafi ya Kinshasa, mu ntara ya Mai-Ndombe, hari aba CODECO bigaruriye muri Ituri hariya hantu Leta itagera, na ho twebwe aha twagaruye amahoro, tugarura umutekano, turi kuzana n’iterambere ku baturage, abaturage baratwishimiye, abana bajya kwiga mu mashuri, ibitaro birakora, abacuruzi baracuruza, natwe ubu turi Leta aha turi n’igice cya Kinshasa kugira ngo tugarure Leta ku butaka bwa Congo yose.”

Yanavuze ko mu biganiro bibera i Doha nta kintu basaba Leta, ahubwo bicara hamwe ngo barebe uko haboneka amahoro arambye.

Ndetse kandi yavuze ko AFC/M23 yubahiriza ibyo yiyemeje byo guhagarika imirwano ariko ko mu gihe batewe n’umwnzi bazakomeza kwirwanaho no kurinda abasivili bari mu bice babohoje.

Abanyamakuru bamubajije niba bazemera kuva i Goma n’i Bukavu, na we agira ati: “Turahari kandi tuzahaguma, nta kuhava hano ni iwacu.”

Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu, AFC/M23 yabyigaruriye mu ntangiriro z’uyu mwaka, kuko Goma yayifashe tariki ya 27/01/2025, mu gihe i Bukavu ho yahafashe ku wa 16/02/2025.

Oscar Barinda yatangaje ibi nyuma y’aho abo ku ruhande rwa leta bakomeje kugaragaza ko mu biganiro byi Doha muri Qatar bahuriramo, impande zombi zemezanyije ko iri huriro rya AFC/M23 rizava mu bice ryigaruriye.

Inshuro nyinshi byagarutsweho n’umuvugizi wa Leta , Patrick Muyaya, ubundi kandi bivugwa n’abandi bategetsi biki gihugu batandukanye.

Tags: AFC/m23GomaTuzaguma i Bukavu
Share38Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

RDC: Perezida Tshisekedi yohererejwe Ingabo z’ikindi gihugu ku murinda

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
RDC: Perezida Tshisekedi yohererejwe Ingabo z’ikindi gihugu ku murinda

RDC: Perezida Tshisekedi yohererejwe Ingabo z'ikindi gihugu ku murinda Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, igihugu cy'u Burundi cya mwoherereje Ingabo kabuhariwe zo ku murindira...

Read moreDetails

Kinshasa humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo nini havugwa n’impamvu yarwo

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Kinshasa humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo nini havugwa n’impamvu yarwo

I Kinshasa humvikanye urusaku rw'imbunda z'irimo nini havugwa n'impamvu yarwo Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'igipolisi cya yo, byahanganye n'abajura bateye Bank, hakoreshwa intwaro ziremereye n'izoroheje....

Read moreDetails

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b'aho bakomeje kwicwa Umutwe wa ADF ukomeje kuzahaza abaturage b'aho ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ritarabohoza muri teritware ya Lubero mu ntara ya...

Read moreDetails

Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Iby'ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, iwe na bamushyigikiye bashyinze ihuriro rishya rifite intego yo gukiza iki gihugu cyabo....

Read moreDetails

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Amatsinda abiri yo muri Wazalendo yumvanye iminsi muri Kivu y’Epfo benshi muri bo babigwamo

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze Imitwe ibiri ya Wazalendo isanzwe ifatanya n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, yasubiranyemo...

Read moreDetails
Next Post
Abanye-Congo babarirwa mu mirongo biciwe mu ikanisa.

Abanye-Congo babarirwa mu mirongo biciwe mu ikanisa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?