Uwahoraga hafi ya perezida Tshisekedi yasabiwe gufungwa.
Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwasabye urukiko rukuru rwa Kinshasa gukatira François Beya wabaye umujyanama wihariye wa perezida Felix Tshisekedi gufungwa amazi atandatu yihariye harimo n’umwaka wigifungo yamaze gukatirwa.
Beya yatawe muri yombi umwaka wa 2022, afungwa by’agateganyo mu kwezi kwa munani kugira ngo ajye kuvurirwa mu Bufaransa, ariko kugeza n’ubu n’iyo akiba.
Muri kiriya cyumweru gishize, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Beya akwiye igifungo cy’umwaka kirimo amezi atandatu asubitse bitewe n’uko ubuzima bwe butameze neza ndetse no kuba ari mukuru mu myaka.
Bivuze ko abaye akatiwe atafungwa kuko amezi atandatu yayamaze muri gereza.
Beya kimwe n’abo bafatanwe, bashinjwa ibyaha bikomeye, byo gushaka kwivugana umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi.
Biteganyijwe ko mu minsi mike iri mbere, abanyamategeko ba Beya bazageza ku rukiko ibyifuzo byabo.
Beya yafatanwe na Vanda Nowa Biama, Guy, Colonel Cikapa Tite Mokili, Komiseri mukuru Lily Tambwe n’abandi bayobozi batandukanye.