• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 15, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Abasirikare benshi b’u Burundi bafashwe mpiri na Twirwaneho.

minebwenews by minebwenews
August 1, 2025
in Conflict & Security
0
Abasirikare benshi b’u Burundi bafashwe mpiri na Twirwaneho.
144
SHARES
3.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abasirikare benshi b’u Burundi bafashwe mpiri na Twirwaneho.

You might also like

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

Umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wafashe mpiri abasirikare benshi b’u Burundi n’abiki gihugu(FARDC).

Ni amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’uyu mutwe wa MRDP-Twirwaneho aho bwanagaragaje ko bwafashe mu bihe bitandukanye.

Mu itangazo ryayo yashyize hanze ku mugoroba w’ejobundi ku wa gatatu tariki ya 30/07/2025, wavuze ko wafashe abo basirikare benshi b’u Burundi bavanze n’aba RDC, kandi ngo ubafata mu bitero bitandukanye bagiye bagaba mu bice bituwe cyane n’Abanyamulenge byo muri Kivu y’Amajyepfo.

Uyu mutwe wagize uti: “Ibi bitero byose byari bigamije kuri mbura Abanyamulenge, byasubijwe inyuma n’ingabo zacu zashoboye no gufata benshi barimo abo mu ngabo z’u Burundi(FDNB) n’aba RDC (FARDC). Igihe n’ikigera tuzaberekana.”

Ibi Twirwaneho yabishyize hanze, mu gihe kandi yari iheruka gutanga ko yamenye neza ko hari abarwanyi b’umutwe wa FDLR batorejwe i Burundi boherezwa ahantu henshi hatuwe n’Abanyamulenge kuza kubarimbura.

Gusa, igisirikare cy’u Burundi n’icya RDC cyahakanye aya makuru kikavuga ko ari ibinyoma, nubwo Twirwaneho yanagaragaje ko abarwanyi b’uwo mutwe bagera kuri 20.000 aribo batorejwe i Burundi, muri bo abarenga 3000 bakaba bamaze kwinjira ku butaka bwa RDC.

U Burundi bwarabihakanye, buvuga ko abasirikare bose batorezwa ku butaka bwabwo, baba bagamije kuburwanirira.

Twirwaneho ikaba kandi yaribukije Leta y’i Kinshasa n’iy’u Burundi ko ibikorwa byo kugira uruhare cyangwa gushyigikira ubugizi bwa nabi binyuranyije na gahunda z’amahoro za Qatar na Washington DC, kandi ko bigizi ibyaha by’intambara.

Tubibutsa ko uyu mutwe uri mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, cyo kimwe kandi n’umutwe wa M23, iheruka gutangaza ko igamije kurinda abasivili no gushyigikira inzira zose zigamije amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu no muri RDC yose muri rusange.

Tags: FardcFDLRIbiteroTwirwaneho -MRDP
Share58Tweet36Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava Abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo basanzwe bafatanya n'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana...

Read moreDetails

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y'ibisasu yateye Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagaragaje ubushake buke bwo kugirana amahoro n'ihuriro...

Read moreDetails

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC/M23 binyuze ku muvugizi wayo wungirije, Oscar Barinda yasubije abavuga ko iri huriro rishaka...

Read moreDetails

Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye Colonel Rubaba Ntagawa wahamagajwe igitaraganya na Komanda secteur i Baraka ahazwi nk'umurwa mukuru wa teritware ya Fizi mu ntara ya...

Read moreDetails

Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe

Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe Amakuru aturuka i Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko havukiye...

Read moreDetails
Next Post
RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

Urubanza rwo kuburanisha Kabila wahoze ari perezida wa RDC rwasubukuwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?