Abasirikare benshi b’u Burundi bafashwe mpiri na Twirwaneho.
Umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wafashe mpiri abasirikare benshi b’u Burundi n’abiki gihugu(FARDC).
Ni amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’uyu mutwe wa MRDP-Twirwaneho aho bwanagaragaje ko bwafashe mu bihe bitandukanye.
Mu itangazo ryayo yashyize hanze ku mugoroba w’ejobundi ku wa gatatu tariki ya 30/07/2025, wavuze ko wafashe abo basirikare benshi b’u Burundi bavanze n’aba RDC, kandi ngo ubafata mu bitero bitandukanye bagiye bagaba mu bice bituwe cyane n’Abanyamulenge byo muri Kivu y’Amajyepfo.
Uyu mutwe wagize uti: “Ibi bitero byose byari bigamije kuri mbura Abanyamulenge, byasubijwe inyuma n’ingabo zacu zashoboye no gufata benshi barimo abo mu ngabo z’u Burundi(FDNB) n’aba RDC (FARDC). Igihe n’ikigera tuzaberekana.”
Ibi Twirwaneho yabishyize hanze, mu gihe kandi yari iheruka gutanga ko yamenye neza ko hari abarwanyi b’umutwe wa FDLR batorejwe i Burundi boherezwa ahantu henshi hatuwe n’Abanyamulenge kuza kubarimbura.
Gusa, igisirikare cy’u Burundi n’icya RDC cyahakanye aya makuru kikavuga ko ari ibinyoma, nubwo Twirwaneho yanagaragaje ko abarwanyi b’uwo mutwe bagera kuri 20.000 aribo batorejwe i Burundi, muri bo abarenga 3000 bakaba bamaze kwinjira ku butaka bwa RDC.
U Burundi bwarabihakanye, buvuga ko abasirikare bose batorezwa ku butaka bwabwo, baba bagamije kuburwanirira.
Twirwaneho ikaba kandi yaribukije Leta y’i Kinshasa n’iy’u Burundi ko ibikorwa byo kugira uruhare cyangwa gushyigikira ubugizi bwa nabi binyuranyije na gahunda z’amahoro za Qatar na Washington DC, kandi ko bigizi ibyaha by’intambara.
Tubibutsa ko uyu mutwe uri mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, cyo kimwe kandi n’umutwe wa M23, iheruka gutangaza ko igamije kurinda abasivili no gushyigikira inzira zose zigamije amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu no muri RDC yose muri rusange.