Mu rubanza rwa Mutamba yaruhamagajemo minisitiri w’intebe.
Constant Mutamba wahoze ari minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yasabye ko urukiko rumuburanisha rutumiza minisitiri w’intebe, Juduth Suminwa.
Ni icyifuzo yatanze tariki ya 30/07/2025 ubwo yasubiraga muri uru rukiko kuburana.
Mutamba, ashinjwa kunyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika yari agenewe kubaka gereza y’i Kisangani mu ntara ya Tshopo ubwo yari minisitiri.
Ariko nubwo ashinjwa icyo cyaha, yavuze ko ayo mafaranga atayariye ahubwo ko ari muri konti ya sosiyete Zion Construction SARL yatsindiye isoko ryo kubaka iriya gereza y’i Kisangani.
Noneho ejo bundi ku wa gatatu asubiye kuja kuburana abwira urukiko ko kubaka gereza y’i Kisangani bitari mu biganza bye wenyine, ahubwo ko hari n’abandi bayobozi benshi bayifasheho ibyemezo.
Ni nabwo yahise avuga minisitiri w’intebe,Judith n’abandi barimo na Rose Mutombo wabaye minisitiri w’ubutabera, Jules Alingeta wabaye umuyobozi w’urwego rushinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari, minisitiri wa sipiro n’abandi.
Tunabibutsa ko rugikubita, Mutamba yatunze agatoki Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza, Firmin Mvonde, na minisitiri w’intebe, Judith Suminwa Tuluku, asobanura ko bamwibasiye kugira ngo bamwikize, ibikorwa byabo bibi bitazaja hanze.
Ubushinjacyaha bukuru buhamya ko miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika Mutamba ashinjwa kunyereza zoherejwe kuri konti ya Zion Construction mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abigizemo uruhare rukomeye nk’uwari ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kubaka gereza y’i Kisangani.
Mutamba yari yarabwiye abagize inteko ko ayo mafaranga yayoberejwe kuri konti y’ikigo cya baringa, anabisabira imbabazi ariko yageze mu rukiko ahindura imvugo, agaragaza uburyo Zion Construction yayahawe binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.
Ubwo rero, urubanza ruzakomeza tariki ya 04/07/2025. Kandi ngo mu gihe uru rukiko ruzabona ko ari ngombwa, ruzahamagaza minisitiri w’intebe n’abandi bayobozi Mutamba yifuje ko barutangamo ibisobanuro.