Muri Ukraine abadepite barwaniye mu nama.
Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Ukraine barwanye nyuma yo kunanirwa kumvikana ubwo hatangwaga igitekerezo kijyanye n’amavugurura y’itegeko yakozwe atuma ikigo gishyinzwe kurwanya ruswa n’ishami ry’ubushinjacyaha naryo rirwanya ruswa.
Ni ku munsi w’ejo tariki ya 31/07/2025, bariya badepite barwanye, mbere y’uko babanjye gutukana bikomeye hagati yabo, nk’uko amakuru atangwa n’ibinyamkuru byo muri icyo gihugu abivuga.
Ibyo binyamakuru bikomeza bivuga ko iyi nama yari igamije gusubiramo amavugurura yakozwe tariki ya 22/07/2025, yasize ikigo gishyinzwe kurwanya ruswa n’ishami ry’ubushinjacyaha rishinzwe kurwanya ibyaha bya ruswa, bikwiye kujya bigenzurwa na guverinoma.
Ibi byakuruye impaka n’imyigaragambyo mu gihugu, binamaganirwa kure n’abaterankunga bo mu Burengerazuba bw’isi bafasha Ukraine.
Byacishijwe kuri television y’igihugu, igaragaza ibirimo kuba, ubundi kandi
abagabo babiri bo mu ishyaka riri ku butegetsi bagaragazwa barimo barwana mu gihe bari mu biganiro bungurana ibitekerezo.
Naho umugabo witwa Yulia Tymoshenko uyoboye ishyaka rya Fatherland we, amashusho yamwerekanye ari kuvugira imbere y’inteko, kandi ari gutunga urutoki bagenzi be, nk’ikimenyetso cy’uburakari bwinshi.
Nyamara kurwana kw’abadepite muri Ukraine, ngo si igishitsi, kuko ngo barabihorana, ndetse no mu cyumweru gishize hari abandi barwanye.