Ibivugwa ku masasu yavugiye mu Mibunda.
Urusaku rw’imbunda rwinshi rw’umvikanye ku munsi w’ejo ku cyumweru mu bice byo mu Mibunda muri secteur ya Itombwe teritware ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.
Ahagana isaha z’igicyamunsi ni bwo ruriya rusaku rw’imbunda rw’umvikanye cyane mu bice bitandukanye byo muri Mibunda.
Ubutumwa bugera kuri Minembwe Capital News bugaragaza ko ari Wazalendo barasaguraga amasasu mu gace ka Turambo na Marunde.
Bugira buti: “Ejo Mai Mai yaraje ituruka mu Marunde na Turambo ikomeza kurasagura amasasu, irongera isubirayo.”
Burongera buti: “Yararasaguraga ariko ntawe yarihanganye na yo.”
Ibi bice Wazalendo barasiragamo amasasu byahoze bituwe n’Abanyamulenge, ariko kubera ibitero bagiye bagabwaho hagati mu mwaka wa 2017 na 2020 barahunga. Kuri ubu bituwe gutyo.
U ruhande rwa Twirwaneho rurwanirira abaturage rugenzura igice cya Mikenke gipakanye na turiya duce twombi twumvikaniragamo urusaku rw’imbunda rwinshi.
Hajuru y’ibyo hari aba Mai Mai bagaragaye ari benshi i Mutunda na ho hatari kure y’iki gice cya Mikenke kigenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.
Bikavugwa ko baba bashaka kugaba ibitero mu mihana ituwe hafi aho nka Kalingi, Mikenke n’ahandi.
Ariko nubwo biruko hari agahenge ka mahoro mu bice bigenzurwa na Twirwaneho na M23, aho ni mu Minembwe, n’inkengero zayo ndetse na Rugezi.
Kimwecyo, umwanzi utera Abanyamulenge ntari kure kuko na we ari hafi yabyo.