Umwe mu bayobozi bo muri Kivu Yaruguru yavuze kuri Major Gen Sultan Makenga.
Guverineri wungirije wa Kivu Yaruguru, Manzi Willy, yatanze ubutumwa bukomeye ashimira umugaba mukuru w’ingabo za M23, Major General Sultan Makenga ku bikorwa bye byindashikirwa yakoze, aho ngo yagaruriye icyizere abanye-kongo bahoraga bajujubuzwa n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa RDC.
Aha’rejo ku wa mbere tariki ya 04/08/2025, ni bwo Manzi Willy yatanze ubu butumwa, avuga ko Major General Sultan Makenga agomba guhora ashimirwa.
Ni ubutumwa yatanze nyuma y’aho Sultan Makenga yari aheruka gukoresha ikiganiro akigaragazamo inshusho y’uko umutekano uhagaze muri Kivu Yaruguru.
Muri icyo kiganiro yavuze ko iyi ntara ya Kivu Yaruguru hamaze guhinduka byinshi, nyuma y’aho AFC/M23 ihigaruriye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.
Yagaragaje ko mu mibereho y’abaturage hari byahindutse ndetse no ku mutekano, anavuga ko hari abaturage bari barahunze, ariko ko hamaze guhunguka benshi.
Mu butumwa bwa Manzi Willy yagize ati: “Kubera imiyoborere yawe bwana Major General Sultan Makenga, abanye-kongo bongeye kubona icyizere cy’ejo hazaza. Ubu impunzi ziratinyuka gutahuka iwabo, ibibazo by’umutekano muke biragenda biba amateka, kandi ubutabera buragenda bujya ku murongo.”
Yakomeje avuga ko uyu musirikare mukuru muri M23 yaranzwe no gukora akazi ke bucece ariko umusaruro ukavamo wo ukavuga kurusha we.
Ati: “RDC ifite amahirwe yo kuba yaragize umuyobozi nkawe mubihe bidasanzwe by’amateka nk’aya.”
Major General Sultan Makenga uri mu bafite izina rikomeye mu ihuriro rya AFC/M23, ari na we guverineri wungirije yavugagaho, nubwo ari umuntu ukomeye cyane kandi unafite n’amateka akomeye, ariko agaragara buke cyane.
Azwiho ubuhanga buhanitse mu kuyobora urugamba, ndetse ni na we AFC/M23 ikesha gufata umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu Yaruguru n’uwa Bukavu na wo wo muri Kivu y’Epfo.