Abaminisitiri babiri baguye mu mpanuka y’indege muri Ghana.
Dr Edward Omane Boamah wari minisitiri w’ingabo na minisitiri w’ibidukikije, Siyansi n’ikoranabuhanga, Ibrahim Murtala Muhammad bishwe n’impanuka y’indege ya gisirikare, yaguyemo n’abandi bantu bagera kuri batandatu.
Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa guverinoma y’iki gihugu cya Ghana, aho yemeje ko hapfuye bariya ba minisitiri babiri n’abandi bantu batandatu.
Yavuze ko iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 06/08/2025, ngo ibera mu ntara ya Ashanti.
Mbere y’uko umuvugizi yemeza aya makuru, igisirikare cy’iki gihugu cyari cyatangaje ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yarimo n’abakozi bayo batatu, kandi ko yagize ikibazo ntiyabonwa na Radar.
Bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru, Accra saa tatu za mu gitondo, yerekeza mu mujyi uzwiho ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro wa Obuasi, bagiye mu munsi mukuru w’igihugu.
Nyuma y’iyo mpanuka, umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Julius Debrah, yategetse ko amabendera yose mu gihugu yururutswa kugeza hagati, mu rwego rwo kunamira abahitanwe n’iyo mpanuka, gusa kugeza ubu abayobozi ntibaratangaza icyayiteye, usibye ko iperereza ngo ryatangiye.