Aramukiye mu misozi miremire y’i Mulenge.
Nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo zigabye ibitero mu duce dutandukanye dutuwe n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo ku munsi w’ejo ku wa gatatu, uyu munsi na ho zazindutse zitera ibisasu mu Mikenke muri teritware ya Mwenga.
Bikubiye mu butumwa twakiriye kuri Minembwe Capital News, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 07/08/2025.
Aho ubwo butumwa bugira buti: “Umwanzi kandi azindutse atera ibisasu mu nkengero za centre ya Mikenke. Ari gukoresha Twelve na ma kompola, ndetse na Mashin Gun.”
Burongera buti: “Turi ku bareba. Ntibaradivasinga baracyariko barasira mu ntera ndende.”
Ku rundi ruhande hari andi makuru avuga ko impande zombi zamaze gucakirana, Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za RDC, ariko aya sukuri, nk’uko tubikesha bamwe mu baherereye muri ibyo bice.
Ati: “Twirwaneho ntirasubiza, iratuje. Ariko umwanya uwo ari wo wose bohura.”
Nanone kandi ubundi butumwa twahawe ku mugoroba w’ahar’ejo nyuma y’imirwano yahiriwe, buvuga ko uruhande rwa Leta nubwo arirwo rwagabye ibi bitero rwaruhuriyemo n’akaga, kandi ko ubwo bahungaga bahunze bikoreye ibipoyo byinshi.
Bugira buti: “Ingabo za FARDC, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo barakubiswe basubizwa inyuma mu marembo yose banyuzemo batera. Kandi mu guhunga bahunze bikoreye n’ibipoyo byinshi. Amakuru yizewe tuzi nuko batakaje abantu babarirwa mu mirongo, naho inkomeri zabo ni 113.”
Irembo rya Rugezi muri teritware ya Fizi, amakuru nk’uko akomeza avuga imirwano yabereye i Muchikachika, ku w’Ihene no kuri Nyakirango.
Mu gihe mu Mikenke ho muri teritware ya Mwenga bahateye baturutse mu Marunde no mu Rwitsankuku. Imirwano ikaba yarabereye ku Bilalombiri no mu Makaina.
Umwe uherereye yo yagize ati: “Haje igitero gikomeye giturutse mu Marunde no mu Rwitsankuku, ariko Twirwaneho yagisubije iyo cyaje giturutse.”
Uyu yanababwiye Minembwe Capital News ko amakuru avuga ko Ingabo za RDC zaraye hafi ya Mikenke ari ibinyoma, ngo kuko zarakubiswe zigizwa inyuma cyane. Gusa avuga ko aho bari babateye hari hafi no kubitaro bya Mikenke hatari kure n’ahari inkambi yabakuwe mubyabo. Ubwo bivuze ko batari kure na centre.
Nubwo kandi imbunda zizindutse zirasirwa ku Bilalombiri n’ahandi hafi ya Mikenke, ariko mu bice bya Minembwe na Rugezi kugeza ubu bari bakiri amahoro, usibye ko ibyahariya bihinduka umwanya uwo ari wo wose.