• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Bubiligi bwahagurukiye umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC.

minebwenews by minebwenews
August 7, 2025
in Regional Politics
0
U Bubiligi bwahagurukiye umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC.
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Bubiligi bwahagurukiye umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC.

Minisitiri w’intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’icyo gihugu, yavuze ko umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ukwiye guhanirwa ubwicanyi impuguke za Loni ziwushinja gukorera muri Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni nyuma y’aho mu cyumweru gishize raporo y’impuguke z’umuryango w’Abibumbye zikorera muri RDC ishinje M23 kwica abasivili 319 muri teritware ya Rutshuru.

Twifashije inyandiko minisitiri w’intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na minisitiri w’ubanye n’amahanga, Maxime Prevot yanditse avuga ko M23 ibyo byaha ikora bitazahera idahanwe.

Akoresheje x, yagize ati: “Nababajwe cyane n’ubwicyanyi bushya bwakorewe abasivili 300, harimo abana 20 bushinjwa M23.”

Yongeye ati: “Ni ibyaha bitakwihanganirwa bidakwiye guhera bidahanwe.”

Yanavuze ko igihugu cye gishigikiye inzego z’umutekano zimbere mu gihugu n’inzego mpuzamahanga kugira ngo hakorwe iperereza ababigizemo uruhare babiryozwe.

Mu itangazo umukuru w’urwego rwa Loni rushyinzwe uburenganzira bwa muntu, yasohoye tariki ya 06/08/2025, Volker Türk yamaganye intambara yongeye kwaduka hagati ya M23 n’imitwe yitwaje intwaro bahanganye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ibiro by’umuryango w’Abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu bivuga ko muri raporo y’uruhande rumwe byakiriye, ivuga ko nibura abasivili 319 bishwe mu bitero bya M23 hagati ya tariki ya 09-21/07/2025 mu duce tune two muri teritware ya Rutshuru.

Iyo raporo igakomeza ivuga ko uwo mubare w’abantu bishwe ari mu nini cyane kuva M23 yakubura imirwano muri 2022. Benshi mu bapfuye harimo abagore 48, abana 19 aba ngo bakaba bari abahinzi bari mu mirima yabo.

Bagasaba ko ibitero byibasira abaturage b’abasivili bihagarara, kandi ababikora bose bakabihanirwa.

Banamaganye n’ubundi bwicanyi bukorwa n’imitwe ya ADF na CODECO, kuko ADF yari iheruka kwica abantu murusengero ahitwa Komanda muri Ituri, mbere y’uko yishe abantu 70 mu gace kitwa Pikamaibo.

Indi mitwe ishinjwa kwica abasivili hari uwa Raia Mutomboki/Wazalendo n’indi.

M23 ibinyujije muri perezida wayo, Bertrand Bisimwa, yamaganye ibirego baregwa, abwira ibiro ntara makuru bya Bwongereza ko ibyo baregwa atari ukuri.

Umutwe wa AFC/M23 umaze igihe ugaragaza ko ibirindiro byawo biterwa n’ingabo za Leta ya Congo zihisha mu mitwe ya Wazalendo haba muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo.

Tags: M23RutshuruU Bubiligiubwicanyi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?