Mahoro peace association yamaganye ibitero Leta ikomeje kugaba ku Banyamulenge.
Umuryango wa Mahoro peace association ugizwe n’Abanyamulenge baherereye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, wamaganye ibitero uvuga ko bitegurwa na Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo ikaba ikomeje kubigaba mu mihana ituwe n’aba Banyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Bikubiye mu butumwa uyu muryango wa MPA washyize hanze, aho wakoresheje urubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter, wamagana ibitero ihuriro ry’Ingabo za RDC zagabye mu duce dutandukanye two mu misozi miremire y’i Mulenge.
Ubutumwa bwawo bugira buti: “Nubwo hari amasezerano y’i Doha n’aya Washington DC, ariko Minembwe ikomeje kugabwamo ibitero byateguwe na Leta ya RDC.”
Wongeye uti: “Ibitero bikomeje kurushaho kwibasira ibice bituwe n’Abanyamulenge. Kandi ibi bitero byakozwe tariki ya 05 n’iya 06/08/2025.”
Mahoro peace association ikavuga ko byagabwe mu Rugezi, Mikenke na Irumba mu majy’Epfo ya Minembwe.
Ndetse kandi ko FARDC yabigabye kubufatanye bwayo n’Ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Uyu muryango ukomeza uvuga ko mu myaka umunani ishize, wagiye wamagana ibi bitero bikorwa n’ariya matsinda agaragaza umugambi wo kurandura Abanyamulenge ndetse n’Abatutsi bose muri rusange.
Ugashimangira ko Minembwe kimwe na Gaza, byahawe akato, ngo kuko nta mihanda iyirimo, kandi ibitero byo ari umusubirizo.
Uyu muryango kandi wavuze ko igihe itagabwemo ibitero byo kubutaka, igabwamo ibyo mu kirere hakoreshwejwe drones.
Bityo, ngo abaturage bakaba batakigera ku masoko n’ahandi henshi hahurira abantu benshi kubera umutekano wabo. Ubundi kandi ngo bagakorerwa n’ihohoterwa rikabije.
Nyamara ibi, imiryango mpuzamahanga kimwe na Leta y’i Kinshasa bikabirebera, ariko bikicecekera.
Ubutumwa bw’uyu muryango wa Mahoro peace association, busoza bugira buti: “Turahamagarira inzego mpuzamahanga, abaharanira uburenganzira bwa muntu, n’itangazamakuru gutabariza Abanyamulenge bari mu kaga bashoweho na Leta ya Congo, no gutangaza ubugome ibakorera. Iyi Leta ikaryozwa ubugome bwayo, ndetse kandi amasezerano y’amahoro na yo akubahirizwa.”