Byinshi wa menya ku mugore muto cyane wagizwe minisitiri w’urubyiruko muri RDC.
Grace Kutino Emie, ni we wagizwe minisitiri w’urubyiruko rwo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo muri guverinoma nshya yashyizweho na perezida Felix Tshisekedi.
Uyu ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 26, akaba yarasanzwe ari umupasiteri mu rusengero rwa Armee de la Victoire.
Izina rya Kutino rirazwi cyane muri iki gihugu, kuko ni rya se(umubyeyi wa Grace Emie Kutino), ni mu gihe yakoze ivugabutumwa muri RDC no hanze yayo, ariko mu mwaka wa 2006 arafungwa.
Uyu mubyeyi we yaje no gukatirwa gufungwa imyaka 10 kubyaha birimo kugira uruhare mu bwicanyi, gufatanwa imbunda, kandi anakekwaho gukorana n’inyeshyamba zari ziyobowe na Jean Pierre Bemba uri muri Leta nshya. Ibi byaha byose ashinjwa Kutino yavuze ko ari ibihimbano.
Umwana we rero, wagizwe minisitiri yavukiye i Kinshasa. Nyina na se bombi ni abakozi b’Imana(abapasiteri), bakaba banakuriye urusengero rwa Armee de la Victoire. Urusengero rwabo ruri i Kinshasa ni Paris mu Bufaransa.
Grace ni we bucura mubana bane ba Kutino, avuga ko yagiye kuba i Paris we n’abavandimwe afite imyaka itanu gusa, niho yakuriye ahiga amashuri mbere yuko atangira gukora mu itorero ry’ababyeyi be.
Azwi kandi mu kwandika ibitabo, icyo yamenyekanishije cyane ni icyo yise: “On m’a vole quelque chose” kivuga uburyo afite imyaka 7 se yafashwe i Kinshasa agafungwa, inkuru mbi n’ibyakurikiyeho.
Mu 2017, Grace Emie Kutino yagizwe pasiteri mu itorero rya se Armee de la Victoire.
Yarasanzwe kandi akora ibikorwa by’ubucuruzi, kwigisha no gukoresha imbugankoranyambaga agaragaza ko ashyigikiye ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Mu 2022 yatangaje kuri izo mbuga ko atuye i Kinshasa bihoraho, nyuma y’imyaka myinshi aba hagati ya Kinshasa n’i Paris mu Bufaransa.
Ahanini avuga ko ubuzima bwe bwaranzwe n’ibyabaye kuri se, yita akarengane yakorewe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila wayoboye RDC impaka 18.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka ubwo havugwaga inkuru ko Joseph Kabila yagarutse muri RDC. Icyo gihe Kutino Emie yanditse ku rubuga rwa x, agaragaza ko batazigera bibagirwa ibyo yakoreye se.
Avuga ko ubutegetsi bwe bwa mukoreye iyicarubuzo.
Papa we Fernando Kutino yaje gufungurwa mu mwaka wa 2014, yaramaze imyaka 8 muri gereza i Kinshasa.
Kuza kwa Grace Kutino Emie muri guverinoma nshya, bamwe babyishimiye kubera ko akiri umugore muto, kandi ufite urubyiruko rwinshi rumukurikira ku mbugankoranyambaga.
Ababinenze n’abo bavuga ko yazanwe muri guverinoma nshya kubera amarangamutima ya perezida Felix Tshisekedi, ngo kubera akunze kumuvugaho neza.
Ariko nyiribwite akimara guhabwa uyu mwanya muri guverinoma nshya, yabwiye urubyiruko ati: “Iyi ni intangiriro y’urugendo tuzagendana, dushize amanga, mu kwemera, ikinyabufura n’urukundo dukunda igihugu cyacu.”
