Crystal Palace yanditse amateka mu gikombe cya Community Shield 2025.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 10/08/ 2025, kuri sitade ya Wembley iherereye i Londres mu Bwongereza, habereye umukino wa FA Community Shield wahuje Liverpool na Crystal Palace, nk’umukino utangiza umwaka w’imikino w’umupira w’amaguru mu Bwongereza. Liverpool yari ihagarariye abegukanye Premier League 2024-25, mu gihe Crystal Palace yari yegukanye FA Cup.
Umukino watangiye utuje ariko wihuta, Hugo Ekitike afungura amazamu ku ruhande rwa Liverpool ku munota wa 4, Jean-Philippe Mateta yishyura kuri penaliti. Liverpool yongeye kuyobora ku gitego cya Jeremie Frimpong (21’), ariko Ismaïla Sarr atsinda icya kabiri cya Palace ku munota wa 77. Biza kurangira ari 2-2, bikurikirwa n’ama-penaliti, aho Palace yatsinze 3-2, Dean Henderson akigaragaza nk’umuzamu w’ingenzi, naho Justin Devenny atsinda penaliti ya nyuma itumye Palace yegukana Community Shield bwa mbere mu mateka yayo.
Iyi ntsinzi iha Crystal Palace icyizere kinini mbere y’itangira rya shampiyona ya Premier League izatangira ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha, tariki ya 15/08/ 2025. Abakunzi b’umupira nabo biteguye indi mikino y’amarushanwa atandukanye, harimo na FA Cup izatangira mu minsi iri imbere.
Ngayo nguko ayo mu mupira w’amaguru.