Ni Nakivale bari buka Abanyamulenge baguye mu Gatumba.
Abanyamulenge bari hirya no ku isi n’inshuti zabo bari buka ababo baguye mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi, ndetse ni Nakivale ahari ibihumbi ni bihumbi bya Banyamulenge bahunze bateguye gukora uwo muhango.
Bikubiye mu itangazo ubuyobozi bw’aba Banyamulenge bari i Nakivale mu gihugu cya Uganda bashyize hanze rimenyesha abahaturiye kwitabira uyu muhango wo kwibuka ababo.
Iri tangazo riteweho umukono na chairman Mutebutsi, rigira riti: “Turamenyesha Abanyamulenge bose batuye i Nakivale ko twibuka abacu bazize uko baremwe.”
Rikomeza riti: “Biraba kuri uyu wa gatatu tariki ya 13/08/2025, bibere ku itorero rya New Leh saa saba z’amanywa.”
Iri tangazo kandi rimenyesha ko kwitabira ari ingira kamaro kuri buri wese.
Ijoro ryo ku itariki ya 13/08/2004 ni bwo Abanyamulenge barenga 166 biciwe mu Gatumba mu burengerazuba bw’u Burundi. Mu kubica nk’uko amakuru abigaragaza hakoreshwejwe imbunda,imipanga n’umuriro, kuko abenshi batwikiwe mu mazu.
Nyuma yo kubica, umuvugizi w’umutwe wa FNL ya Agatho Rwasa, ari we Pasiteri Habimana, yigambye kuba ari bo babukoze, ndetse ashimangira avuga ko bakoze ibyo bakagombye kuba barakoze mbere.
Uyu munsi ni umunsi udasanzwe ku Banyamulenge, kuko ni uw’umubabaro kuri bo, ni mu gihe bakomeje kubigaragaza ku mbugankoranyambaga bahuriyeho, kuri x, Facebook, WhatsApp, ndetse n’izindi.
Ndetse kandi babigaragaza no ku ma status yabo, aho bayatangaho ubutumwa buherekeza amashusho agaragaza umubabaro.