• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Deputy Commandate mu cyunamo yasabye Abanyamulenge gusenyera ku mugozi umwe.

minebwenews by minebwenews
August 13, 2025
in Regional Politics
0
Deputy Commandate mu cyunamo yasabye Abanyamulenge gusenyera ku mugozi umwe.
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Deputy Commandate mu cyunamo yasabye Abanyamulenge gusenyera ku mugozi umwe.

Mu nkambi y’impunzi y’i Nakivale muri Uganda icyumbikiye abantu benshi barimo abaturutse mu bihugu bitandukanye harimo n’icya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ubwo Abanyamulenge bibukaga ababo baguye mu Gatumba, umuyobozi wungirije w’iyi nkambi y’i Nakivale yabasabye gusenyera ku mugozi umwe mu rwego rwo kugira ngo bagwize imbaraga.

Ni kuri uyu wa gatatu tariki ya 13/08/2025, mu muhango wo kwibuka Abanyamulenge 166 baguye mu Gatumba mu 2004.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi, Abanye-Congo barimo Abapfulelo ndetse kandi hari n’Abanyankore bo muri Uganda.

Watanzwemo ubuhamya bwabarokotse ubwicanyi mu Gatumba, Lubumbashi, Bibogobogo, Kabera, kuri ki Rumba no ku Gatongo, ubundi havugwa n’amateka y’ibihe bigoye Abanyamulenge bagiye bacamo muri RDC.

Havuzwe ko Abanyamulenge batangiye kwicwa kera, kandi ko uburyo bagiye bicwamo baziraga uko baremwe. Mu kubica, hari abicishijwe imbunda, imipanga, amahiri abandi bagatwikigwa mu mazu.

Nyuma haje kuvuga uwatumwe na Deputy Commandate, kuko we yabaye muri uyu muhango umwanya muto, ariko agiye kugenda asiga ubutumwa bugira buti: “Mbanje kubihanganisha kubwo kubura abanyu baguye mu Gatumba, twese turababaranye.”

Bukomeza bugira buti: “Ndabasaba gusenyera ku mugozi umwe, ni bwo mwebwe Abanyamulenge muzabasha kugera ku butsinzi bw’igihe kirekire. Si nsaba Abanyamulenge baraha gusa, ahubwo ndasaba n’abari kure muharanire kuba umwe mu rwego rwo kugira ngo murushyeho kugwiza imbaraga.

Uwatanze ubuhamya na we bwabiciwe i Lubumbashi, yavuze ko ubwicanyi Abanyamulenge bakorewe muri RDC, bukwiye kwitwa jenocide aho kwitwa ubwicanyi gusa.

Avuga ko babanje kuzabicwa n’abandi Banye-Congo, ariko nyuma bagenda bicwa n’ubutegetsi butandukanye bwagiye buyobora iki gihugu, bityo avuga ko ibyo bigomba gutuma byitwa jenocide.

Tags: Basenyere ku mugozi umweGatumba

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?