• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, August 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Deputy Commandate mu cyunamo yasabye Abanyamulenge gusenyera ku mugozi umwe.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 13, 2025
in Regional Politics
0
Deputy Commandate mu cyunamo yasabye Abanyamulenge gusenyera ku mugozi umwe.
70
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Deputy Commandate mu cyunamo yasabye Abanyamulenge gusenyera ku mugozi umwe.

You might also like

Gen.Muhoozi yongeye kuvuga uburyo UPDF na RDF ari abavandimwe, anahishyura gahunda bafitanye.

Byakaze Imbonerakure zirwana muri RDC zashinje Leta yabo kuzihenda.

Perezida Kagame yaganiriye n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC ku bibazo cya RDC.

Mu nkambi y’impunzi y’i Nakivale muri Uganda icyumbikiye abantu benshi barimo abaturutse mu bihugu bitandukanye harimo n’icya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ubwo Abanyamulenge bibukaga ababo baguye mu Gatumba, umuyobozi wungirije w’iyi nkambi y’i Nakivale yabasabye gusenyera ku mugozi umwe mu rwego rwo kugira ngo bagwize imbaraga.

Ni kuri uyu wa gatatu tariki ya 13/08/2025, mu muhango wo kwibuka Abanyamulenge 166 baguye mu Gatumba mu 2004.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi, Abanye-Congo barimo Abapfulelo ndetse kandi hari n’Abanyankore bo muri Uganda.

Watanzwemo ubuhamya bwabarokotse ubwicanyi mu Gatumba, Lubumbashi, Bibogobogo, Kabera, kuri ki Rumba no ku Gatongo, ubundi havugwa n’amateka y’ibihe bigoye Abanyamulenge bagiye bacamo muri RDC.

Havuzwe ko Abanyamulenge batangiye kwicwa kera, kandi ko uburyo bagiye bicwamo baziraga uko baremwe. Mu kubica, hari abicishijwe imbunda, imipanga, amahiri abandi bagatwikigwa mu mazu.

Nyuma haje kuvuga uwatumwe na Deputy Commandate, kuko we yabaye muri uyu muhango umwanya muto, ariko agiye kugenda asiga ubutumwa bugira buti: “Mbanje kubihanganisha kubwo kubura abanyu baguye mu Gatumba, twese turababaranye.”

Bukomeza bugira buti: “Ndabasaba gusenyera ku mugozi umwe, ni bwo mwebwe Abanyamulenge muzabasha kugera ku butsinzi bw’igihe kirekire. Si nsaba Abanyamulenge baraha gusa, ahubwo ndasaba n’abari kure muharanire kuba umwe mu rwego rwo kugira ngo murushyeho kugwiza imbaraga.

Uwatanze ubuhamya na we bwabiciwe i Lubumbashi, yavuze ko ubwicanyi Abanyamulenge bakorewe muri RDC, bukwiye kwitwa jenocide aho kwitwa ubwicanyi gusa.

Avuga ko babanje kuzabicwa n’abandi Banye-Congo, ariko nyuma bagenda bicwa n’ubutegetsi butandukanye bwagiye buyobora iki gihugu, bityo avuga ko ibyo bigomba gutuma byitwa jenocide.

Tags: Basenyere ku mugozi umweGatumba
Share28Tweet18Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Gen.Muhoozi yongeye kuvuga uburyo UPDF na RDF ari abavandimwe, anahishyura gahunda bafitanye.

by Bruce Bahanda
August 14, 2025
0
Auto Draft

Gen. Muhoozi yongeye kuvuga uburyo UPDF na RDF ari abavandimwe anahishyura gahunda bafitanye. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi yatangaje ko igisirikare cya Uganda n'icy'u Rwanda...

Read moreDetails

Byakaze Imbonerakure zirwana muri RDC zashinje Leta yabo kuzihenda.

by Bruce Bahanda
August 14, 2025
0
Byakaze Imbonerakure zirwana muri RDC zashinje Leta yabo kuzihenda.

Byakaze Imbonerakure zirwana muri RDC zashinje Leta yabo kuzihenda. Imbonerakure zirwanya ihuriro rya AFC/M23/MRDP mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, zirashinja Leta y'u Burundi kuzibeshya amafaranga....

Read moreDetails

Perezida Kagame yaganiriye n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC ku bibazo cya RDC.

by Bruce Bahanda
August 14, 2025
0
Perezida Kagame yaganiriye n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC ku bibazo cya RDC.

Perezida Kagame yaganiriye n'abakuru b'ibihugu byo muri EAC na SADC ku bibazo cya RDC. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, hamwe n'abandi bakuru b'ibihugu byo mu muryango wa...

Read moreDetails

Amerika yafatiye ibihano bikakaye umwe mu mitwe yitwaje intwaro ukorana byahafi n’ingabo za RDC.

by Bruce Bahanda
August 14, 2025
0
Amerika yafatiye ibihano bikakaye umwe mu mitwe yitwaje intwaro ukorana byahafi n’ingabo za RDC.

Amerika yafatiye ibihano bikakaye umwe mu mitwe yitwaje intwaro ukorana byahafi n'ingabo za RDC. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zafatiye ibihano bikakaye umutwe witwaje intwaro wa PARECO wo muri...

Read moreDetails

Abarenga miliyoni 2 basubiye mu byabo mu Burasirazuba bwa RDC.

by Bruce Bahanda
August 11, 2025
0
Abarenga miliyoni 2 basubiye mu byabo mu Burasirazuba bwa RDC.

Abarenga miliyoni 2 basubiye mu byabo mu Burasirazuba bwa RDC. Umuryango wa OCHA ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi, watangaje ko Abanye-Congo miliyoni zitatu bari baravuye mu byabo imbere mu gihugu...

Read moreDetails
Next Post
Amerika yafatiye ibihano bikakaye umwe mu mitwe yitwaje intwaro ukorana byahafi n’ingabo za RDC.

Amerika yafatiye ibihano bikakaye umwe mu mitwe yitwaje intwaro ukorana byahafi n'ingabo za RDC.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?