Bibogobogo:Amafaranga yaragiye guhembwa Abalimu, Wazalendo bayanyaze.
Abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo basanzwe bakorana byahafi na Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, banyaze amafaranga yaragenewe guhemba Abalimu ba mashuri abanza yo mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni amakuru akubiye mu butumwa bwanditse twahawe kuri Minembwe Capital News kuri uyu wa gatanu tariki ya 15/08/2025, aho ubwo butumwa bugira buti: “Umugabo w’Umupfulero wari woherejwe gufata amafaranga y’Abalimu bo kuri E.P Lutabura yo mu Bibogobogo, yayambuwe na Wazalendo nyuma y’uko yar’amaze kuyahabwa.”
Bivugwa ko aya mafaranga yanganaga na 2.460.000 mu mafaranga y’Abanye-kongo, akaba ahwanye n’amadolari y’Amerika 843,9.
Umutangabuhamya dukesha iyi nkuru, yanavuze ko uyu mugabo w’Umupfulero aho yari yagiye gufata ariya mafaranga, ni Uvira, kandi ko nyuma yo kuyafata, yahise asubira inyuma, rero ageze ahitwa Karundjya muri Baraka, abariho asakirana na Wazalendo barayamunyaga.
Uwanyazwe aya mafaranga akaba yitwa Aveline Kangere. Usanzwe ari umwalimu kuri E.p-Lutabura.
Si ubwa mbere Wazalendo banyaga abaturage ibyabo bakabaye barengera, kuko mu bihe bitandukanye bagiye babanyaga, haba Uvira,Baraka n’ahandi mu bindi bice bakoreramo.