Perezida Trump yahuye na mugenzi we w’u Burusiya Putin.
Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin bahuriye muri Alaska aho bagiye gushaka igisubizo kirambye ku ntambara u Burusiya bwashoye kuri Ukraine.
Ni ubwa mbere aba bakuru b’ibi bihugu byombi bahuye kuva Trump yagaruka ku butegetsi muri uyu mwaka.
Inama ibahuza ikaba iri kubera muri Alaska nk’uko amakuru akomeza abivuga, aho igamije kurebera hamwe uburyo bwo kurangiza intambara ya Ukraine.
Iyi nama ikurikiye ibihe by’umwuka mubi hagati ya Amerika n’u Burusiya, ibihugu byombi bimaze igihe bidacana uwaka kubera iyi ntambara yatangiye mu mwaka wa 2022.
Trump yavuze ko yizeye ko ibiganiro bya muhuje na Putin bizatanga umusaruro mwiza, ndetse kandi na Putin ubwe yabigarutseho ashimangira ko biza kuvamo igisubizo kirambye kuri iyi ntambara y’u Burusiya na Ukraine.
Amakuru avuga ko hazaganirwaho ku buryo bushoboka bwo guhagarika intambara harimo no kuganira kuguhinduranya ubutaka, ibintu byateje impaka ku ruhande rwa Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo b’i Burayi.
Mu ijambo rya Trump we yavuze ko amahoro ari ingenzi kuruta ibindi byose.
Ibi Trump na Putin batangije bibonwa nk’intambwe ikomeye mu mateka ya dipolomasi, kuko ari bwo bwa mbere mu myaka itatu ishize Ukraine igabwaho ibitero ibiganiro nk’ibi bigiye kuba ku butaka bwa Amerika hagati y’aba bayobozi b’ibihugu by’ibihangange.
Bishobora kuvamo igisubizo cy’amahoro, ariko kandi mu gihe bananiranwe intambara yarushaho gukaza umurego.