Kimwe mu bihugu byo muri Afrika kigiye kugura ibikoresho bya gisirikare bikaze muri Amerika.
Nigeria yemerewe kugura intwaro zikomeye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika zihwanye na miliyoni 346 y’amadolali y’Amerika.
Ni byatangajwe na Amerika aho yavuze ko yemereye Nigeria kuyiguraho ibikoresho bya gisirikare bikomeye.
Amerika ikavuga ko yayemereye mu rwego rwo kuyifasha nk’umufatanyabikorwa wayo wihariye wo muri Afrika.
Minisiteri y’ubanyi n’amahanga ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko iri soko rizafasha gushyira mu bikorwa intego za dipolomasi z’iki gihugu binyuze mu kongerera umutekano umufatanyabikorwa wingenzi wo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Ni mu gihe Leta ya Nigeria yari yasabye intwaro, zirimo bombe za MK-82 zifite ibiro 500 zirenga igihumbi intwaro ziherutse gukoreshwa n’ingabo za Israel mu gutera ibisasu muri Gaza.
Harimo kandi roketi 5000 za kill weapon systems (apkws) zifashisha ikoranabuhanga rya Laser, ibikoresho byo kwifashisha mu guhindura bombe zisanzwe zigahunduka iza Laser, roketi zikomeye zituritsa, ndetse n’inyunganyizi z’abatekinisiye.
Amerika ikavuga ko kugurisha izi ntwaro kuri Nigeria bizayongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano biriho ubu n’ibishobora kuzaza hanyuma, binyuze mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba no guhashya ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko muri Nigeria no mu nyanja ya Gineya.
Bikozwe mu gihe iki gihugu cya Nigeria kigize igihe cy’ibasirwa n’ibitero bikorwa n’imitwe y’iterabwoba irimo uwa Boko Haram, Islamic State n’indi, ibyatumye imiryango myinshi yimuka ku gahato mu majyaruguru ya Nigeria ahakunze gukorwa ibyo bitero.
Nigeria ikaba ikomeje kongera ingabo zayo ubushobozi mu rwego rwo kugira ngo zongere kwigarurira ibice imitwe y’iterabwoba igenzura.