Col. Gisore w’Umunyamulenge wo muri FARDC yaguye mu mpanuka y’indege.
Colonel Gisore Patrick uzwi cyane ku izina rya Kigofero hamwe n’umugore we n’abandi bantu batandatu baguye mu mpanuka y’indege yagisivili yavaga i Lubutu yerekeza i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Uyu musirikare ufite ipeti rya Colonel wapfanye n’abandi ni mwene Kimbwambwa, yari umusirikare wo mu ngabo za RDC, akaba yarayoboye i Batayo muri tumwe mu duce two mu ntara ya Manyema mu Burasirazuba bwa RDC.
Uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 16/08/2025, ni bwo yavuye i Manyema yerekeza i Kisangani mu ntara ya Tshopo aho yari yategetswe kwitaba.
Amakuru avuga ko yari yahamagawe na Lt Gen Pacifique Masunzu uyoboye zone ya gatatu y’ingabo z’iki gihugu cya RDC.
Ubwo yahagurukaga i Manyema, yakoresheje imodoka, kandi ajana n’abasirikare bashinzwe umutekano we, n’umugore we bari bamaranye iminsi mike yaraje kumuramutsa.
Noneho, bageze i Lubutu hafi n’umujyi wa Kisangani aho yari yerekeje, ahasanga abasirikare baje ku mutega bamutegeka kurira ya ndege n’umugore we, ariko abasirikare be basigara aho.
Icyakurikiyeho ni impanuka yahise iba ako kanya iyo ndege ikimara guhaguruka.
Amakuru yemeza ko iyi ndege yakoze impanuka ikiri mu birometero 34 mbere y’uko igera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kisangani.
Amakuru yashyizwe hanze n’inzego zishinzwe umutekano muri RDC,yemeza ko iriya ndege yagonze igiti kandi ko yaguyemo abantu 6.
