Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

UMUVUGIZI WA LETA Y’IKINSHASA PATRICK MUYAYA, YAVUZE KO LETA YE ITITEZE KUZAGANIRA NA M23, ATI HEBE NIKINDI GIHE NTIBIZABA.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 7, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Patrick Muyaya yabwiye kandi abanyamakuru ko mu nama ya Bujumbura yabaye muri Weekend ishize “nta nyandiko iyo ariyo yose President Tshisekedi, yasinye”, ko bo bemera amasezerano ya Luanda.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Ibintu bikomeje kumera nabi mu burasirazuba bwa DR Congo mu gihe kuwa mbere imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n’ingabo za leta mu duce turi hafi ya centre ya Sake, iyi iri muri 25Km iburengerazuba uvuye mu mujyi wa Goma.

I Goma naho habaye, kandi byitezwe ko hashobora gukomeza, imyigaragambyo yamagana ingabo za East Africa community (EAC) banenga ko zitarimo kurwana na M23, imyigaragambyo yaranzwe n’ubusahuzi no kwangiza, ndetse hapfa abantu nibura babiri bari muri ibyo bikorwa, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Abajijwe “niba hari ikizere leta igifitiye” ingabo za EAC, Muyaya yavuze ko atavuga ko gihari cyangwa nta gihari, avuga ko izo ngabo zaje zifite “inshingano yo gutera” ariko ko zitarabikora. Yongeraho ko “uburakari bw’abaturage b’i Goma bufite ishingiro”.

U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, ndetse ruvuga ko iki ari ikibazo kireba leta ya Kinshasa n’abanyecongo ubwabo.

‘Nta nyandiko President yasinyiye’ i Bujumbura
Muyaya yavuze ko inama ya Bujumbura yabaye “umwanya mwiza wo gushimangira ko u Rwanda rwarushijeho kongera ubufasha ruha M23 no kwibutsa ko amasezerano agomba gukurikizwa ari aya Luanda” .

Amasezerano ya Luanda yo mukwezi Kwa cuminakumwe(11) umwaka ushize, mu by’ingenzi yategetse harimo; guhagarika imirwano, gusubira inyuma kw’umutwe wa M23, leta ya Congo gukemura ikibazo cy’impunzi, no kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro”.

Muyaya yitsa gusa ku ngingo ebyiri za mbere, ati: “Nyuma yo gusubira inyuma niho hashobora kurebwa ku kuganira na M23, mu gihe ibyo bitabayeho nta biganiro bizabaho na M23 ibyo bigomba gusobanuka, ni ibyo byibukijwe [i Bujumbura] kandi nibyo mwafata.”

Abajijwe niba i Bujumbura nta masezerano yasinywe cyangwa kumvikana runaka kwabayeho hagati y’abakuru b’ibihugu bahateraniye, yasubije ati:

“Nta gusinya inyandiko iyo ariyo yose kwabayeho, kuko hari amafoto nabonye azunguruka, nta nyandiko Président Tshisekedi, yasinyiye hariya, [ibyemezo byasohotse] byari gusa incamake yateguwe n’umunyamabanga wa EAC, nababwira gusa ko muri iriya nama havugiwe ukuri kwinshi.

“Inama ya Bujumbura yari iyo guhura no kuganira…twebwe umugambi wacu ni umugambi wa Luanda kandi niwo dufasheho.”

Ibyemezo by’inama ya Bujumbura bitegeka “impande zose” ziri mu mirwano muri DR Congo “guhagarika imirwano” no “gusubira inyuma kw’imitwe yose yitwaje intwaro harimo n’iyo mu mahanga”.

Iyo nama kandi yavuze ko aya makimbirane ari “ikibazo cy’akarere cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politike” kandi ishimangira ko “hakenewe ibiganiro hagati y’impande zose”.

Kinshasa yita M23 “umutwe w’iterabwoba” ikawushinja gutera ibirindiro by’ingabo za leta, no gukora ubwicanyi n’ubusahuzi ku baturage mu duce yafashe.

Mu kwanga ibiganiro, M23 ishinja Kinshasa guhitamo inzira y’intambara, no gutera ibirindiro byayo ikirwanaho kandi igakurikirana ingabo aho zaturutse. Ivuga kandi ko ibice igenzura birangwamo n’amahoro.

Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

PERPETUAL CIVILIAN DEMONSTRATIONS IN GOMA.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?