MRDP -Twirwaneho yatanze impuruza ku bitero FARDC n’abambari bayo bakomeje kugaba ku Banyamulenge.
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, watangaje ko ihuriro ry’ingabo za Congo zikomeje kugaba ibitero ku Banyamulenge batuye mu misozi y’i Mulenge cyane cyane iherereye muri teritware ya Uvira na Mwenga.
Bikubiye mu itangazo uyu mutwe wa Twirwaneho waraye ushyize hanze mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatatu tariki ya 20/08/2025.
Iri tangazo rivuga ko Twirwaneho ihangayikishijwe n’ibitero biri kwibasira abaturage batuye mu duce two muri Uvira na Mwenga.
Ni bitero uyu mutwe wagaragaje ko biri gukorwa n’ingabo za RDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ndetse n’imbonerakure z’u Burundi.
Ikavuga ko ibyo bitero byarushijeho gukaza umurego aha’rejo ku wa kabiri, aho byagabwe ahitwa Kagutu, Muhuzi na Kizuka muri teritware ya Mwenga.
Ikomeza ivuga ko ku Ndondo ya Bijombo, Rurambo abahatuye bafite impungenge zuko bashobora gukorerwa ubwicanyi na ziriya ngabo za Leta y’i Kinshasa kubufatanye n’iz’u Burundi.
Ni mu gihe ibitero zagabye mu Gifuni, Kidoti no mu nkengero zaho byari bigamije kwinjira mu gice cya Kahololo gituwemo n’Abanyamulenge benshi.
MRDP-Twirwaneho igasobanura ko ibi byose Leta ibikora igamije kwica abasivili ba Banyamulenge no kubasenyera imihana(imidugudu )yabo.
Hejuru y’ibyo isobanura ko ibyo Leta ikora bigize ibyaha by’intambara, ndetse ko binyuranyije n’amasezerano ya dipolomasi RDC n’u Burundi byiyemeje mu rwego rwo kubaka amahoro mu karere.
Igasozo ivuga ko yo izakomeza kurwana ku baturage no kurengera ibyabo, nk’uko yabyiyemeje kuva kera.