Umusirikare wa FARDC mukuru yakiriye hamana i Uvira azira AFC/M23/MRDP.
Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ufite ipeti rya Captain yakiriye hamana nyuma y’aho Wazalendo bamufatiye i Uvira bamwita umurwanyi wo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.
Bikubiye mu butumwa bwanditse twahawe kuri Minembwe Capital News, ubwo twagejejweho n’umwe mu basirikare ba FARDC mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 21/08/2025.
Muri ubwo butumwa yagize ati: “Ku wa kabiri tariki ya 19/08/2025, umusirikare wacu ufite ipeti rya Captain yari agiye kwicwa na Wazalendo. Bamufatiye kuri Kiliba bamwita M23/MRDP-Twirwaneho. Yazize kugira isura isa n’Abanyamulenge, ariko n’uwo mu bundi bwoko bw’Abanyekongo.”
Yakomeje avuga ko “ubwo bamufataga bari bamukuye kuri Moto, nyuma y’uko yari yerekeje mu mujyi wa Uvira aturutse i Luvungi mu Kibaya cya Rusizi, aho asanzwe akorera.”
Bamaze kumuvana kuri moto iyo yarikumweho n’abasivili bo bakabareka bagakomeza, baramukubise bamuhindura intere.
Muri ubu butumwa yakomeje avuga ko mu kumukubita bamutegekaga kwambura urukweto rwa boti na uniform yari yambaye, ariko ngo akabyanga.
Ati: “Bamukubise hafi ku mwica, bamubwira kuvanamo tenue n’inkweto za boti yari yambaye. Na we akabyanga.”
Yanavuze ko bageze aho bamufatiraho pistole ku mutwe ngwavanemo impuzakano ya FARDC, undi na we akabasubiza ko atayivanamo ahubwo ko bomwica bakabona kubimwambura.”
Ibi byaje gukemuka ubwo wa mu motari wamuzanye n’abariya basivili, ubwo yajaga ku mutakira mu basirikare bakuru, maze nabo bagahamagara abayobozi bakuru ba Wazalendo bo kuri Kiliba, ariko ngo ntibahise bamurekura vuba. Kuko uyu musirikare yaje kurokoka nyuma y’uko Gen uyoboye ingabo za FARDC muri Uvira atanze itegeko ryo kumurekura akanohereza abasirikare baja kumuvana mu maboko yabariya Wazalendo.
Aya makuru akomeza avuga ko kuri ubu ari kuvurwa ibikomere yatewe n’inkoni za Wazalendo ku bitaro bya secteur y’igisirikare cya RDC i Uvira.
Ati: “Ubunyine ari Uvira ari kwivuza ibikomere ku bitaro bya secteur.”