• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, August 21, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Umusirikare wa FARDC mukuru yakiriye hamana i Uvira azira AFC/M23/MRDP.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 21, 2025
in Conflict & Security
0
Umusirikare wa FARDC mukuru yakiriye hamana i Uvira azira AFC/M23/MRDP.
81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umusirikare wa FARDC mukuru yakiriye hamana i Uvira azira AFC/M23/MRDP.

You might also like

AFC/M23 yamaganye HRW yayishinje kwica abasivili.

FARDC n’abambari bayo bari gukubitirwa kubi i Mwenga.

RDC yashyizeho urutonde rw’abasirikare ba kuru bayo ikekaho kugira uruhare rwatumye AFC/M23/MRDP igira ibice ifata.

Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ufite ipeti rya Captain yakiriye hamana nyuma y’aho Wazalendo bamufatiye i Uvira bamwita umurwanyi wo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

Bikubiye mu butumwa bwanditse twahawe kuri Minembwe Capital News, ubwo twagejejweho n’umwe mu basirikare ba FARDC mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 21/08/2025.

Muri ubwo butumwa yagize ati: “Ku wa kabiri tariki ya 19/08/2025, umusirikare wacu ufite ipeti rya Captain yari agiye kwicwa na Wazalendo. Bamufatiye kuri Kiliba bamwita M23/MRDP-Twirwaneho. Yazize kugira isura isa n’Abanyamulenge, ariko n’uwo mu bundi bwoko bw’Abanyekongo.”

Yakomeje avuga ko “ubwo bamufataga bari bamukuye kuri Moto, nyuma y’uko yari yerekeje mu mujyi wa Uvira aturutse i Luvungi mu Kibaya cya Rusizi, aho asanzwe akorera.”

Bamaze kumuvana kuri moto iyo yarikumweho n’abasivili bo bakabareka bagakomeza, baramukubise bamuhindura intere.

Muri ubu butumwa yakomeje avuga ko mu kumukubita bamutegekaga kwambura urukweto rwa boti na uniform yari yambaye, ariko ngo akabyanga.

Ati: “Bamukubise hafi ku mwica, bamubwira kuvanamo tenue n’inkweto za boti yari yambaye. Na we akabyanga.”

Yanavuze ko bageze aho bamufatiraho pistole ku mutwe ngwavanemo impuzakano ya FARDC, undi na we akabasubiza ko atayivanamo ahubwo ko bomwica bakabona kubimwambura.”

Ibi byaje gukemuka ubwo wa mu motari wamuzanye n’abariya basivili, ubwo yajaga ku mutakira mu basirikare bakuru, maze nabo bagahamagara abayobozi bakuru ba Wazalendo bo kuri Kiliba, ariko ngo ntibahise bamurekura vuba. Kuko uyu musirikare yaje kurokoka nyuma y’uko Gen uyoboye ingabo za FARDC muri Uvira atanze itegeko ryo kumurekura akanohereza abasirikare baja kumuvana mu maboko yabariya Wazalendo.

Aya makuru akomeza avuga ko kuri ubu ari kuvurwa ibikomere yatewe n’inkoni za Wazalendo ku bitaro bya secteur y’igisirikare cya RDC i Uvira.

Ati: “Ubunyine ari Uvira ari kwivuza ibikomere ku bitaro bya secteur.”

Tags: FardcM23/MRDPUmusirikare wa FARDCUvira
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

AFC/M23 yamaganye HRW yayishinje kwica abasivili.

by Bruce Bahanda
August 21, 2025
0
AFC/M23 yamaganye HRW yayishinje kwica abasivili.

AFC/M23 yamaganye HRW yayishinje kwica abasivili. Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ryamaganye umuryango wa Human Right Watch yasohoye...

Read moreDetails

FARDC n’abambari bayo bari gukubitirwa kubi i Mwenga.

by Bruce Bahanda
August 21, 2025
0
Brig.Gen.Sematama yaburiye abaja kuvumba ikosi ya MRDP ahandi.

FARDC n'abambari bayo bari gukubitirwa kubi i Mwenga. Ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, riri gukubitwa iza kabwana mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga muri...

Read moreDetails

RDC yashyizeho urutonde rw’abasirikare ba kuru bayo ikekaho kugira uruhare rwatumye AFC/M23/MRDP igira ibice ifata.

by Bruce Bahanda
August 21, 2025
0
RDC yashyizeho urutonde rw’abasirikare ba kuru bayo ikekaho kugira uruhare rwatumye AFC/M23/MRDP igira ibice ifata.

RDC yashyizeho urutonde rw'abasirikare ba kuru bayo ikekaho kugira uruhare rwatumye AFC/M23/MRDP igira ibice ifata. Urwego rw'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo rushinzwe ubugenzuzi ruri guhigisha uruhindu...

Read moreDetails

MRDP -Twirwaneho yatanze impuruza ku bitero FARDC n’abambari bayo bakomeje kugaba ku Banyamulenge.

by Bruce Bahanda
August 20, 2025
0
Brig.Gen.Sematama yaburiye abaja kuvumba ikosi ya MRDP ahandi.

MRDP -Twirwaneho yatanze impuruza ku bitero FARDC n'abambari bayo bakomeje kugaba ku Banyamulenge. Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera muri Kivu y'Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo,...

Read moreDetails

Wazalendo bongeye gutera ibisasu mu nkengero za centre ya Minembwe.

by Bruce Bahanda
August 20, 2025
0
Wazalendo bongeye gutera ibisasu mu nkengero za centre ya Minembwe.

Wazalendo bongeye gutera ibisasu mu nkengero za centre ya Minembwe. Ihuriro rya Wazalendo rirwana ku ruhande rw'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryateye ibisasu byinshi mu Rugezi...

Read moreDetails
Next Post
Brig.Gen.Sematama yaburiye abaja kuvumba ikosi ya MRDP ahandi.

FARDC n'abambari bayo bari gukubitirwa kubi i Mwenga.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?