• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

FARDC n’abambari bayo bari gukubitirwa kubi i Mwenga.

minebwenews by minebwenews
August 21, 2025
in Conflict & Security
0
Brig.Gen.Sematama yaburiye abaja kuvumba ikosi ya MRDP ahandi.
84
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC n’abambari bayo bari gukubitirwa kubi i Mwenga.

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, riri gukubitwa iza kabwana mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo, rikubitwa na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho irwanya ubutegetsi bwa RDC.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Bikubiye mu butumwa bwanditse umwe uherereye muri ibyo bice yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News.

Muri ubwo butumwa twahawe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21/08/2025, bugira buti: “Ejo ku wa gatatu tariki ya 20/08/2025, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yakubitaguye kubi FARDC, ingabo z’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’imbonerakure mu mashyamba y’i Mwenga.”

Amashyamba bivugwa ko ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ziri gukubitirwamo ni aherereye mu nshe za Rurambo aho teritware ya Mwenga ihana imbibi n’iya Uvira, werekeza za Mibunda aho n’ubundi iyi teritware kandi igabanira n’iya Fizi.

Binavugwa ko kugira ngo abasirikare ba AFC/M23/MRDP-Twirwaneho binjire muri aya mashyamba baturutse mu Rurambo bakomerezaho.

Aya makuru akomeza avuga ko uru ruhande rurwana ku ruhande rwa Leta bari guhunga berekeza mu Mibunda, ari nako AFC/M23 ikomeza kubirukaho.

Ku munsi w’ejo ubwo iyi mirwano yatangiraga, urusaku rw’imbunda rwahereye mu gitondo cya kare zigeza umugoroba wajoro, uyu munsi naho ngo nubwo urusaku rwazo rutaraba rwinshi, ariko ngo zahereye mu rukerera rwo kuri uyu wa kane.

Ibi bigaragaza ko AFC/M23/MRDP yahisemo kwagura ibirindiro byayo, nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za RDC zaherukaga kugaba ibitero mu mihana ituwe cyane mu Rurambo no mu nkengero zayo ndetse no ku Ndondo ya Bijombo.

Mu itangazo Twirwaneho yashyize hanze hirya y’ejo, yatanze impuruza ivuga ko Fardc n’abambari bayo bari kugaba ibitero mu duce dutuwe cyane. Kandi ivuga ko ibyo bari gukora bigize ibyaha by’intambara.

Ariko ivuga ko yo izakomeza kurinda abasivili no kubagaruramo ibyabo, ndetse no guharanira amahoro ku baturage.

Tags: AFC/MRDPM23Mu mashyambaMwenga

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
AFC/M23 yamaganye HRW yayishinje kwica abasivili.

AFC/M23 yamaganye HRW yayishinje kwica abasivili.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?