FARDC n’abambari bayo bari gukubitirwa kubi i Mwenga.
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, riri gukubitwa iza kabwana mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo, rikubitwa na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho irwanya ubutegetsi bwa RDC.
Bikubiye mu butumwa bwanditse umwe uherereye muri ibyo bice yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News.
Muri ubwo butumwa twahawe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21/08/2025, bugira buti: “Ejo ku wa gatatu tariki ya 20/08/2025, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yakubitaguye kubi FARDC, ingabo z’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’imbonerakure mu mashyamba y’i Mwenga.”
Amashyamba bivugwa ko ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ziri gukubitirwamo ni aherereye mu nshe za Rurambo aho teritware ya Mwenga ihana imbibi n’iya Uvira, werekeza za Mibunda aho n’ubundi iyi teritware kandi igabanira n’iya Fizi.
Binavugwa ko kugira ngo abasirikare ba AFC/M23/MRDP-Twirwaneho binjire muri aya mashyamba baturutse mu Rurambo bakomerezaho.
Aya makuru akomeza avuga ko uru ruhande rurwana ku ruhande rwa Leta bari guhunga berekeza mu Mibunda, ari nako AFC/M23 ikomeza kubirukaho.
Ku munsi w’ejo ubwo iyi mirwano yatangiraga, urusaku rw’imbunda rwahereye mu gitondo cya kare zigeza umugoroba wajoro, uyu munsi naho ngo nubwo urusaku rwazo rutaraba rwinshi, ariko ngo zahereye mu rukerera rwo kuri uyu wa kane.
Ibi bigaragaza ko AFC/M23/MRDP yahisemo kwagura ibirindiro byayo, nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za RDC zaherukaga kugaba ibitero mu mihana ituwe cyane mu Rurambo no mu nkengero zayo ndetse no ku Ndondo ya Bijombo.
Mu itangazo Twirwaneho yashyize hanze hirya y’ejo, yatanze impuruza ivuga ko Fardc n’abambari bayo bari kugaba ibitero mu duce dutuwe cyane. Kandi ivuga ko ibyo bari gukora bigize ibyaha by’intambara.
Ariko ivuga ko yo izakomeza kurinda abasivili no kubagaruramo ibyabo, ndetse no guharanira amahoro ku baturage.