Mu bice byabohojwe na AFC/M23, umuco wo kudahana watangiye kurandurwa.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rigamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryavuzeko komisiyo ishyinzwe kuzahura ubutabera mu bice bigenzurwa n’iri huriro, yatangiye akazi kayo ku magaragaro, mu rwego rwo kugira ngo harandurwe burundu umuco wo kudahana.
Imirimo y’iyi komisiyo yatangiye ku mugaragaro tariki ya 26/08/2025.
Umuvugizi wa AFC/M23 abivugaho yagize ati: “Komisiyo ishinzwe ibikorwa by’ubutabera mu bice byabohowe, yatangiye imirimo yayo ku mugaragaro isura ibikorwa remezo by’ubutabera mu mujyi wa Goma.”
Yakomeje ati: “Ibikorwa babikomeje no ku wa gatatu tariki ya 27/08/2025. Iriya komisiyo yanabonanye na guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga.”
Yanavuze ko nyuma y’amezi atandatu iri huriro rishyize ku murongo ibice rigenzura hakagaruka amahoro n’ituze, ubu rishyize imbere kurandura umuco wo kudahana wakoreshwaga n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Yagize ati: “Muri aya mezi atandatu yituze n’umutekano n’ibikorwa by’imibereho, kugarura ubuyobozi mu rwego rwo gushyiraho ubutegetsi bugendera ku mategeko, guca umuco wo kudahana, no gusubiza ibibazo by’abaturage mu rwego rw’ubutabera imbaraga z’amahoro n’ubwiyunge byamaze gutangizwa.”
Ibi bice byabohowe na AFC/M23 byari byugarijwe n’ibibazo birimo ubujura, ubwicanyi n’ibindi bihungabanya umutekano, byatizwaga umurindi no kuba nta butabera bwabagaho, ariko ubu ibi bice birangwamo n’ituze gusa.