Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zagabye ibitero mu Banyamulenge bigwamo abasivili.
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zirimo iza Repubulika ya demokarasi ya Congo iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ndetse na FDLR zagabye ibitero mu duce dutuwe n’Abanyamulenge, bihitana ubuzima bw’abantu abandi babikomerekeramo.
Ni bitero byakozwe kuri uyu wa kane tariki ya 28/08/2025, bigabwa mu duce dutandukanye dutuwe cyane two muri teritware ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Utwo duce hari aka Bicumbi gaherereye mu Burasirazuba bwa Kalingi, Mikenke nayo iri mu ntera y’i birometero nk’i cyenda uvuye muri centre ya Minembwe, ibindi nanone bigabwa kuri Kalongi igice kigabanya Minembwe no kwa Mulima werekeza i Fizi ku i zone.
Nk’uko amakuru akomeza abivuga byahagabwe igihe cya saa ine zija gushyira saa tanu, ku masaha ya Minembwe na Bukavu.
Ariko umutwe wa MRDP-Twirwaneho uhagenzura ubasha kubisubiza inyuma byose, ari byagabwe muri Bicumbi, Kalongi na Mikenke, kimweho aha mu Mikenke amakuru avuga ko umwanzi yaraye hafi naho intambara yiriwe ibera.
Hari bindi bice umwanzi yakomeje kugaragaramo nubwo atabigabyemo ibitero nka Gahwela no mu nkengero zayo no mu Rugezi usibye ko aha mu Rugezi umwanzi yabigagabye ku munsi w’ejo ku wa gatatu.
Aya makuru anagaragaza ko byahitanye ubuzima bw’abasivili barenga babiri, binatuma abandi benshi bava mubyabo bagahungira mu bihuru no mu mashyamba n’abana.
Ni mu gihe no mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane, drones z’izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta zateye ibisasu mu Rugezi byica abasivili barenga bane abandi n’abo barenga batandatu babikomerekeramo.
Leta ya Congo ikomeje gukoresha ingabo zayo kwica abasivili mu gihe i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro by’imishyikirano biyihuza n’umutwe wa M23.
Ibi biganiro byatangiye mu cyumweru gishize ahagana mu mpera zacyo.
Ibi biganiro bifite intego yo kumvikanisha impande zihanganye, hagamijwe kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ariko kandi ku rundi ruhande, indi mirwano ikomeye ikomeje kuvugwa mu bice byo muri teritware ya Mwenga hagati ya AFC/M23/MRDP -Twirwaneho n’ingabo za RDC, aho yo yatangiye kuvugwa mu cyumweru cyo hirya.
Ndetse binavugwa ko uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho umaze kwigarurira ibice byinshi byo muri ibyo bice.