Gen.Gasita uheruka kugirwa komanda region, yahamagajwe igitaraganya i Kinshasa.
Brigadier General Olivier Gasita uheruka guhabwa inshingano zokuyobora intara ya Maniema iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yahamagawe i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho agiye gutanga ibisobanuro by’uko Leta yakora kugira ngo yongere yigarurire ibice yambuwe byo mu Burasirazuba bw’igihugu.
Gen. Gasita kugirwa komanda region wa Maniema, ni cyemezo bivugwa ko cyafashwe na perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi.
Mu ntangiriro z’iki cyumwer ni bwo yashyizwe muri uwo mwanya, akaba yarasanzwe ashyinzwe n’ubundi ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara, zari inshingano yari yarashyizwemo mu mezi make ashize nyuma y’aho mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka AFC/M23/M23 ifashe i Bukavu. Ingabo za RDC zayigenzuraga, ndetse na Gen. Gasita wari ushyinzwe ibikorwa by’iperereza muri icyo gice, bagahungira i Uvira.
Hari amakuru avuga ko yahamagawe i Kinshasa, kandi ko mu kwitaba yajanye na minisitiri w’ingabo z’iki gihugu.
Bigasobanurwa ko yahamagawe kugira ngo aje gutanga uburyo hakorwa operasiyo yo guhashya umutwe wa M23 n’uwa MRDP -Twirwaneho urwanya ubu butegetsi bwa RDC, aho unamaze kwigarurira ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ku rundi ruhande bivugwa ko yahamagawe kubindi bijyanye n’umutekano wo mu gice ayoboye.
Mu busanzwe bizwi ko uyu musirikare uvuka mu bwoko bw’Abanyamulenge ari umuhanga ku byerekeye urugamba, kuko ari mu basirikare bakuru bahoze mu ntambara zabaye mu mwaka wa 2002. Zari ziyobowe na Lt.Gen.Masunzu aho Gen Gasita yara mwungirije.
Icyo gihe bari bahanganye n’umutwe wa RCD wagenzuraga umujyi wa Goma n’uwa Bukavu, n’ibindi bice byinshi byo muri izi ntara zigize iki gihugu.
Na nyuma yabwo ingabo zari ziyobowe na Masunzu zimaze kwinjira muri Leta mu mwaka wa 2003, Gasita yagizwe administrateur wa teritware ya Yumbi iherereye muri Ituri, icyo gihe na bwo yahashyije inyeshyamba zari zarahazonze, kandi ahagarura amahoro yari yarahabuze mu gihe cy’imyaka myinshi yashyize.
Ariko nubwo azwiho ubwo buhanga, ntibyabujije ko akubitirwa i Bukavu ubwo umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho wahafataga tariki ya 16/02/2025.
Mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu uyu mwaka, ingabo yari abereye umuyobozi zavuye i Kindu zoherezwa i Kilembwe muri Fizi, zikagaba ibitero mu Rugezi no mu bindi bice biherereye hafi na Minembwe, ariko zaje gutsindwa kubi n’uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.
Kugeza ubu uyu mutwe wa Twirwaneho uracyagenzura Rugezi, inkengero zayo n’igice cya Minembwe hafi ya cyose.