Mu ibanga rikomeye Gen.Gasita yinjiye muri Uvira, ubuhamya twahawe
Brigadier General Olivier Gasita uyoboye ibikorwa bya gisirikare mu mujyi wa Kindu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Maniema, na yo kimwe n’iya Kivu y’Amajyepfo n’iya y’Amajyaruguru na Ituri ziherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yageze i Uvira mu ibanga rikomeye ku mpamvu z’umutekano we.
Ahagana saa sita zija gushyira muri saa saba zo kuri uyu wa mbere tariki ya 01/09/2025, ni bwo uyu musirikare mukuru yageze i Uvira.
Minembwe Capital News yamenye neza ko yageze muri uyu mujyi uri mu ntera ngufi uvuye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, aturutse n’ubundi muri iki gihugu bipakanye.
Ariko ko yawugezemo mu ibanga rikomeye kubera gutinyirira umutekano we, nk’uko aya makuru twahawe, abivuga ati: “Yinjiye muri Uvira mu banga ridasanzwe. Wazalendo bagiye kubimenya yamaze kugera muri Etat major y’ingabo za FARDC iri aha mu mujyi rwagati.”
Byasobanuwe ko impamvu yahinjiye mu banga, ngo byavuye kukuba Wazalendo batamushaka, aho ndetse n’ejo ku cyumweru bagiye batanga ubutumwa bakagaragaza ko mu gihe yohagera byoba bibi cyane kurushaho.
Nubwo uyu musirikare akorera Leta y’i Kinshasa, ariko kubera ko ari uwo mu bwoko bw’Abanyamulenge bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, Wazalendo bamwita umwanzi wabo.
Si we wenyine, ahubwo ni Umunyamulenge wese; waba uri muri Leta cyangwa utayirimo, bavuga ko isura yabo batayishaka ku butaka bw’iki gihugu icyo bavuga ko ari cyabo bonyine.
Ubwo Muhoza Gisaro wabaye minisitiri w’ibikorwaremezo kuri ubu butegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi aheruka aha i Uvira mu mwaka wa 2024, na we bamuteye amabuye, ariko arokoka hamana.
Mu majwi aheruka kuja hanze, Wazalendo barimo bavuga ko “General Olivier Gasita n’ahaza bazahita bakora imyigaragambyo bamwamagane, kandi ngo bamagane n’ubutegetsi bw’iki gihugu, ubwo bavuga ko ari bwo bwahamutumye.”
Umwe muri abo yavuze ko atuye i Remela, akangurira abahatuye kuzahita bambara ibijangala(ibibabi by’ibitoki), maze bakerekeza iyo azahitira bakamutera amabuye, kandi bakamwamagana. Barimo banasobanura ko i Uvira ari iwabo Wazalendo, bityo ko hatogomba kugera utariwe nka Gasita na bene wabo.
Undi na none yavuze ko kuhagera bitoshoboka, asobanura ko ababivuga atazi aho babikura, ni mu gihe ku bwe ngo asanga Leta itokora ikosa ryo kuboherereza umwanzi.
Ati: Si nibaza ko leta yo kohereza umwanzi iwacu. Yokora icyo gikorwa kibi kuzihe mpamvu? Si mbyumva kugeza n’ubu.”
Ariko kugeza ubu , nubwo Wazalendo bavuze ayo yose, kandi nyiribwite akaba yamaze kuhagera, haracyatuje.