Mu burakari bwinshi Moïse Nyarugabo yamaganye ubutegetsi bwa RDC n’ubw’u Burundi
Moïse Nyarugabo wahoze mu bategetsi bavuga rikijana muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, igihe cya Joseph Kabila na nyuma ye, mu burakari bwinshi yasabye guverinoma y’iki gihugu n’iy’u Burundi zigaba ibitero ku Banyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo, guhita zibihagarika byako kanya, bitaba ibyo zikavugutirwa umuti.
Ni mu butumwa Nyarugabo wabaye senateri muri RDC yanyujije ku rukuta rwa x yahoze yitwa Twitter, aburira Leta y’i Kinshasa n’iy’u Burundi guhagarika intambara bashoye ku Banyamulenge batuye i Mulenge.
Muri ubwo butumwa yagize ati: “Uyu munsi ndasaba guverinoma y’i Kinshasa guhita ihagarika ibitero igaba ku Banyamulenge, kandi ibaye itabihagaritse bishobora kuzayigaruka na yo bidatinze.”
Yanaboneyeho no gusaba leta y’u Burundi ifatanya n’iyi y’i Kinshasa kubaga biriya bitero kuri benewabo (Abanyamulenge), kwirinda gusenya amateka y’ubatse hagati y’impande zombi(Abarundi n’Abanyamulenge), bukareka kwivanga no kumena amaraso y’abaturage b’inzirakarengane.
Ati: “U Burundi ni buhagarike ku mena amaraso y’abaturage b’inzirakarengane, bitazabutobera amateka.”
Iminsi icyanyemo, ingabo z’u Burundi n’iza RDC zifatanya gutera mu duce tw’i Mulenge, dutuyeho Abanyamulenge. Bakora ibitero byo ku butaka n’ibyo mu kirere, kuko bakoresha drones n’intwaro zirimo izarutura n’izindi.
Abatari bake bamaze kubigwamo, utaretse ko kandi byanabasenyeye, biranabangaza.Ndetse kandi amatungo yabo abinyagirwamo, arimo Inka ihene n’intama n’ibindi.
Moïse Nyarugabo kuri ubu ari mu bice byabohowe n’ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, aho yageze mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane uyu mwaka. Bivugwa ko yahagereye igihe kimwe na Joseph Kabila wayoboye RDC imyaka 18.